Amakuru
Ijambo Porokireri Serge Brammertz yagejeje ku nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi
Arusha, Lahe, 7 Kamena 2017
Porokireri Serge Brammertz w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwahyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) n’uw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro…
Perezida Meron yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi raporo ku bikorwa bya MICT
Arusha, The Hague, 7 Kamena 2017
Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), Umucamanza Theodor Meron, uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi kugira ngo ayigezeho raporo ku mirimo yakozwe na MICT mu mezi…
Mechanism holds diplomatic briefing in The Hague
Lahe, 17 Gicurasi 2017

Uyu munsi abayobozi bakuru b’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi.
Ibiro bya Porokireri byibutse abakorewe jenoside yo mu Rwanda
Arusha, 7 Mata 2017

Mu gihe uyu munsi isi yose ibaye ihagaritse ibyo yakoraga ngo yibuke kandi yunamire abazize jenoside yo mu Rwanda ku ncuro ya 23, Ibiro bya Porokireri (OTP) w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bitewe agahinda n’ibyabaye…
MICT yifatanyije n’abandi kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994
Arusha, 7 Mata 2017

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) uyu munsi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC…
MICT yakiriye abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Tanzaniya
Arusha, 21 Werurwe 2017

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT” cyangwa “Urwego”) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryayo ry’Arusha, itsinda ry’abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya…
‘Ndi Impinduka’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Arusha, 8 Werurwe 2017

Ishami ry’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ry’Arusha (“MICT”) uyu munsi ryizihije Umunsi mpuzamahanga w’umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “Shira amanga uharanire impinduka”.
Gerefiye Elias yashoje ubutumwa bw’akazi yarimo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba
Arusha, 7 Werurwe 2017
Ku wa Kane, tariki ya 2 Werurwe 2017, Olufemi Elias, Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), yashoje ubutumwa bw’akazi yagiriye muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba. Muri urwo ruzinduko, Elias…
MICT yatangije urubuga rwayo rwa interinete ruvuguruye kandi rukora neza kurushaho
Arusha, Lahe, 4 Mutarama 2017
Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) ejo rwatangije urubuga rwayo rwa interinete ruvuguruye kandi ruteye imbere kurusha urwahozeho, mu rwego rwo kugerageza gutuma abantu barushaho kugera ku makuru yayo mu mucyo.
MICT yarangije kwimura inyandiko za TPIR
Arusha, 13 Kigarama 2016
Inyandiko zahoze ari iz’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”) ubu zose zarimuwe kugira ngo zibikwe n’Urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”).