Félicien Kabuga (MICT-13-38) - Amakuru


Mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorewemo, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (Fonds de Défense Nationale) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994, akaba na Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM (Comité d’Initiative de la Radio Télévision Libre des Milles Collines).

AMAKURU Y’IBANZE KU RUBANZA

Mu Nyandiko y’ibirego, Félicien Kabuga aregwa ibyaha bikurikira: jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu guhembera urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru. Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi muri Perefegitura za Kigali, Kibuye na Gisenyi.

 

VIDEWO Y’URUKIKO


 
 

ABACAMANZA BAGIZE URUGEREKO RWA MBERE RW’IREMEZO



Judge Iain Bonomy
Umwirondoro urambuye

Judge Graciela Susana Gatti Santana
Umwirondoro urambuye

Judge Elizabeth Ibanda-Nahamya
Umwirondoro urambuye