ITANGIRA RY’IBURANISHA RY’URUBANZA POROKIRERI ABURANA NA FÉLICIEN KABUGA – ITANGWA RY’IMPUSHYA ZO KWINJIRA N’IBISOBANURO BYA NGOMBWA

KWANDIKA ABIFUZA GUKURIKIRANA IBURANISHA BYARANGIYE.

Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2022 no ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri 2022, saa yine za mu gitondo, ku isaha y’i Lahe/ saa tanu z’amanywa, ku isaha y’Arusha, mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT ry'i Lahe, hazatangwa  imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”). Biteganyijwe ko itangwa ry’ibimenyetso  rizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022 no ku wa Kane, tariki ya 6 Ukwakira 2022, saa yine za mu gitondo, ku isaha y’i Lahe/saa tanu z’amanywa, ku isaha y’Arusha.

Iburanisha rizatangira kugezwa kuri rubanda binyuze ku rubuga rwa Interinete rwa IRMCT nyuma y’iminota 30 ritangiye, uwifuza kurikurikira akazaribona kuri: https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast. Umuntu ashobora gukurikira iburanisha ry’urubanza mu cyongereza, mu gifaransa no mu kinyarwanda.

Guha impushya ibitangazamakuru

Gahunda yo guha impushya abahagarariye ibitangazamakuru bifuza kuzaza gukurikira itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso na/cyangwa itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso ubu yaratangiye.

Abahagarariye ibitangazamakuru bose bifuza kuzinjira mu nyubako IRMCT ikoreramo, i Lahe, ku itariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2022 mu itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso na/cyangwa ku itariki ya 5 n’iya 6 Ukwakira 2022 mu itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso, bagomba kohereza ubusabe bwabo kuri imeyiri mict-press@un.org bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022 , saa sita z’amanywa, ku isaha y’i Lahe/saa saba z’amanywa, ku isaha y’Arusha bagaragaza:

  • iminsi basabira uruhushya
  • amazina yuzuye, akazi bakora, amanomero y’amapasiporo, n’amakuru yerekeranye n’aderese by’abagize itsinda ry’abahagarariye igitangazamakuru (Umunyamakuru, umufotozi, ufata videwo, ….) bifuza kuzaza gukurikira iburanisha; na
  • izina n’ubwoko bw’igitangazamakuru bahagarariye (Tereviziyo, radiyo, ikinyamakuru cyandika, igazeti, ….).

Abahagarariye ibitangazamakuru bahawe impushya ni bo bonyine bazemererwa kwinjira mu nyubako ya IRMCT.

Ikirongozi kizaba kirimo agace karimo ameza yo gukoreraho, ahacomekwa ibikoresho bikoresha amashanyarazi ndetse na murandasi nziramugozi ya Wi-Fi. Abanyamakuru bifuza gucomeka antene zabo ahabugenewe imbere mu  nyubako bagomba kwizanira ibikoresho bikwiye n’umugozi wa BNC ucomekwa ahasohokera videwo.

Itangwa ry’impushya ku bantu bafite izindi nzego bahagarariye, na rubanda

Abafite izindi nzego bahagarariye (nk’abahagarariye ibihugu byabo) na rubanda bifuza kuza gukurikira itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso na/cyangwa itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso bagomba gusaba impushya bohereza imeyiri kuri mict-external-relations@un.org bitarenze ku wa Kabiri, 27 Nzeri 2022,  saa sita z’amanywa, ku isaha y’i Lahe/saa saba ku isaha y’Arusha (12:00 CEST/13:00 EAT).

Kubera umubare muto w’imyanya ihari, hazatangwa impushya zo kwinjira zinyuranye, harimo izemerera abantu kwinjira mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara mu gihe bakurikira iburanisha, mu kirongozi cya IRMCT na/cyangwa ahandi hantu hateganyijwe mu nyubako ya IRMCT.

Abahagarariye ibitangazamakuru n’abafite izindi nzego bahagarariye bazaba bemerewe kuzaza  bazabimenyeshwa kuri imeyiri  bamenyeshwe n’uburyo bazahabwa amakarita, bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, mbere y’uko amasaha y’akazi arangira.

Kubera umubare muto w’abakozi, nta bushobozi buhagije bwo kwita ku busabe abahagarariye ibitangazamakuru n’abafite  izindi nzego bahagarariye bazatanga uwo munsi.

Gufata amafoto n’amavidewo imbere mu nyubako ya IRMCT

Gufata amafoto n’amavidewo imbere mu nyubako ya IRMCT ntibyemewe. Abakozi ba IRMCT babyemerewe ni bo bazafata amafoto n’amavidewo mu gihe cy’iburanisha hanyuma kopi y’amashusho n’amajwi bitangwe nyuma y’iburanisha. Abanyamakuru bifuza guhabwa videwo y’iburanisha bagomba kubisaba bohereza imeyiri kuri iyi aderese: mict-press@un.org. Turabamenyesha ko iyo videwo ishobora gutangwa muri foruma ya MP4 kandi ko mushobora kuyihabwa iri mucyongereza, igifaransa, ikinyarwanda, cyangwa umuntu ashobora kwiyumvira abafashe ijambo ubwabo.

Amamodoka arimo ibikoresho bikusanya bikanohereza amakuru hifashishijwe saterite (SNG)

Mu nkengero z’inyubako za IRMCT, aho amamodoka arimo ibikoresho bikusanya bikanohereza amakuru hifashishijwe saterite (SNG) ashobora guparika hari umwanya muto. Nta mpushya IRMCT itanga ku mamodoka arimo ibikoresho bikusanya bikanohereza amakuru byifashishije saterite (SNG), bityo, ahantu hahari hazakoreshwa n’abatanze abandi kuhagera. Abayobozi b’agace ibiro bya IRMCT biherereyemo ntibazemerera amamodoka nk’ayo guparika ahantu hatateganyijwe.

Hari ahantu hake hagenewe gucomekwa ibikoresho bya eregitoronike ureberaho amajwi n’amashusho y’ibirimo kuba. Cyakora, ibitangazamakuru bigomba kwitwaza imigozi ikwiye yo gukoresha n’amabatiri arimo umuriro uhagije.

Ibisabwa mu rwego rw’umutekano

  • Irembo rinini

Abashinzwe umutekano bagenzura buri muntu winjira mu nyubako IRMCT yayo n’ibyo yitwaje. Nta muntu  wemererwa kwinjira mu nyubako IRMCT yayo atubahirije ibyo asabwa n’abakozi ba IRMCT bashinzwe umutekano byose.

Ku irembo rinini, abahagarariye ibitangazamakuru bose bagomba kwerekana impushya bahawe, ikarita y’ubunyamakuru yemewe, na pasiporo/indangamuntu yemewe iriho ifoto.

  • Kwinjira mu kirongozi cyangwa ahandi hantu hateganyijwe

Abantu bahawe impushya zo kwinjira mu kirongozi cyangwa ahandi hantu hateganyijwe mu nyubako za IRMCT bagomba kuguma aho hantu kandi ntibazemererwa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha.

  • Kwinjira mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha

Nibamara kugera mu nyubako IRMCT ikoreramo, abantu bahawe uruhushya rwo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha, bagomba kongera kugenzurwa n’abashinzwe umutekano. Abantu bazasabwa kwerekana impushya zo kwinjira mu nyubako IRMCT ikoreramo n’izo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha. Nta muntu uzemererwa kwinjirana igikoresho cya eregitoronike, icyo ari cyo cyose, mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha. Turabasaba kutazazana amaterefone ngendanwa, amakamera cyangwa ibindi bikoresho nk’ibyo.

Umuntu ashobora gusigira ibyo bikoresho abashinzwe umutekano ba IRMCT, mu dusanduku twabugenewe turi ku irembo rinini. Mu gihe ukoresheje ubwo bubiko bwa IRMCT, turagusaba guteganya igihe cy’inyongera cyo kubika ibintu byawe kandi turakwibutsa ko IRMCT idashobora na rimwe kubazwa ibyatakara cyangwa ibyakononekara.

  • Imihango y’Urukiko

Perezida w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo afite inshingano zo gukora ku buryo iburanisha riba mu mudendezo bityo akaba ashobora, igihe icyo ari cyo cyose, gutegeka ko umuntu uwo ari we wese, avanwa  mu cyumba cy’iburanisha aho rubanda bicara bakurikira iburanisha. Abacamanza nibajya kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, bizatangazwa na Uwisiye mu rubanza, uzasaba abantu bose guhaguruka. Abari aho  bose bazahaguruka kandi bakomeze guhagarara kugera ubwo Abacamanza bazaba bamaze kwicara.  Uko ni na ko bizakorwa mu isozwa cyangwa isubikwa.  Abari aho bose bazasabwa gukomeza guhagarara kugera ubwo Abacamanza bose bazaba bamaze gusohoka mu cyumba cy’iburanisha. Ukeneye ibisobanuro birambuye kurushaho, soma Amategeko agenga imyitwarire mu cyumba cy’iburanisha.

  • Gukoresha ibikoresho bya eregitoronike ahandi hantu hateganyijwe

Uretse ibitangazamakuru byahawe uruhushya rwo kwinjira mu kirongozi, nta we uzemererwa kwinziza igikoresho cya eregitoronike icyo ari cyo cyose ahantu hateganyirijwe abahagarariye ibitangazamakuru n’abafite izindi zego bahagarariye bahawe impushya. Nk’uko byavuzwe haruguru, umuntu ashobora gusigira bene ibyo bikoresho abashinzwe umutekano ba IRMCT, mu dusanduku twabugenewe, ku irembo rinini. Mu gihe ukoresheje ubwo bubiko bwa IRMCT, turagusaba guteganya igihe cy’inyongera cyo kubika ibintu byawe kandi turakwibutsa ko IRMCT idashobora na rimwe kubazwa ibyatakara cyangwa ibyakononekara.

 

Ukeneye andi makuru wabaza:

Ibiro bishinzwe Imibanire ya IRMCT no hanze

Terefone:+31 70 512 5041; 512 5691

cyangwa kuri imeyiri mict-press@un.org