Judge Iain Bonomy

U Bwongereza
Judge Iain Bonomy

Umucamanza Bonomy yavukiye muri Ekose anahigira amashuri. Yabaye Avoka wimenyereza umwuga, Avoka, Avoka w’Umwamikazi, Umucamanza mu rugereko rw'iremezo mu Nkiko z’ikirenga, muri Ekose, Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY): (2004-2009), n’Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire muri Ekose.

Nk’Avoka w’Umwamikazi, yabaye Porokireri Mukuru muri Ekose maze aburana imanza z’inshinjabyaha zikomeye nyinshi. Nk’Umucamanza muri Ekose n’i Lahe, yabaye Perezida w’Inteko y’abacamanza mu manza z’inshinjabyaha zikomeye nyinshi, zimwe muri izo zikaba zaramenyekanye cyane. Muri Ekose, yanabaye Umucamanza mu manza z’imbonezamubano. Nk’umwe mu bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, yaburanishije imanza z’ubujurire z’inshinjabyaha n’iz’imbonezamubano. Yaretse akazi ko kuba umucamanza  mu buryo buhoraho mu mwaka wa 2012. Aracyakomeza kuburanisha imanza z’inshinjabyaha zikomeye rimwe  na rimwe.

Hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2002, muri Ekose no muri TPIY, yabaye Perezida w’amatsinda ngishwanama yatanze inama mu rwego rwo kunoza imikorere n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mpuzamahanga zikomeye, izo nama zikaba zarubahirijwe muri rusange.

Hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 2004 no hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2017, yari Komiseri ushinzwe Ubugenzuzi w’u Bwongereza, akurikirana uburyo Porisi n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikora ibikorwa by’ubugenzuzi bituma zigera ku makuru y’ibanga y’abantu zigenzura. Kuva mu mwaka wa 2017, yabaye Komiseri ushinzwe ibyerekeranye n’imanza mu Rwego rushinzwe iperereza.

Mu kiruhuko cy’izabukuru, yashyizwe mu nzego z’imirimo ya Reta eshatu muri Ekose. Kuva muri Kamena 2013 kugera muri Gicurasi 2014, yabaye Perezida wa Komisiyo ishinjwe ibikorwa byerekeranye n’itwikwa ry’imirambo y’abana maze asuzuma uburyo (bwinshi muri bwo wasangaga budakwiye) bwakurikizwaga mu kwita ku ivu ry’imibiri y’impinja n’iy’abana yatwitswe, maze iyo komisiyo itanga inama rusange mu rwego rwo kunoza ubwo buryo. Hagati yo muri Kamena 2014 na Mata 2015, yayoboye isuzuma ry’amategeko agenga itangwa ry’ibimenyetso n’imiburanishirize mu manza z’inshinjabyaha muri Ekose, maze  atanga raporo igaragaza impinduka zigomba kwitabwaho igihe hakwemerwa ibyifuzo bisaba kuvana mu itegeko risanzweho ingingo ziteganya ko ibimenyetso bigomba kuba bifite ibindi bibishyigikira. Nyuma yaho, hagati ya Mutarama n’Ukwakira 2015, yakoze  isuzuma ry’akamaro k’Itegeko rigenga ibyerekeranye no kurinda umutekano w’inyamaswa z'inyamabere ryo mu mwaka wa 2002 (Ekose). Vuba aha, kuva mu Ukuboza 2019 kugera muri Nzeri 2020, yabaye umwe mu bagize Itsinda ry’impuguke zigenga ryashyizweho kugira ngo risuzume imikorere y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga maze ritange imyanzuro ifatika, isobanutse kandi ishobora gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kunoza imikorere  y’urwo Rukiko na Sitati ya Roma.