Gerefiye

Mr. Abubacarr M. Tambadou

Abubacarr M. Tambadou

Gambiya

Gerefiye wa IRMCT kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyize Bwana Abubacarr M. Tambadou ukomoka muri Repubulika ya Gambiya ku mwanya wa Gerefiye wa IRMCT kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020.

Mbere yo kugirwa Gerefiye, Bwana Tambadou yari Intumwa Nkuru ya Reta na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Gambiya kuva muri Gashyantare 2017 kugera muri Kamena 2020. Bwana Tambadou yavukiye muri Gambiya ku itariki ya 12 Ukuboza 1972. Mu mwaka wa 1997, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya 1 mu mategeko muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza, naho mu mwaka wa 2002 abona impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 mu mategeko mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu mu ishami rya Kaminuza ya London ryitwa “School of Oriental And African Studies”. Bwana Tambadou yabaye mu Rugaga rw’abavoka rwa Lincoln’s Inn mu Bwongereza, aba n’Avoka mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Gambiya mu mwaka wa 1999.

Bwana Tambadou afite ubunararibonye bwagutse mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo, imiyoborere n’ubuyobozi. Mbere y’uko agirwa Intumwa Nkuru ya Reta na Minisitiri w’Ubutabera muri Gashyantare 2017, kuva mu mwaka wa 2012 kugera mu wa 2017, Bwana Tambadou yabaye Umujyanama wihariye wa Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha rwashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye (“IRMCT”). Nk’Umujyanama wihariye, Bwana Tambadou yafashije abasimburanye ku mwanya wa Porokireri, ahagararira Ibiro bya Porokireri mu byakozwe kugira ngo ishami rya IRMCT ry’Arusha n’irya Lahe bitangire gukora kandi akora ibikenewe kugira ngo inzego za IRMCT uko ari eshatu zikorane bya hafi.

Bwana Tambadou afite kandi ubunararibonye buhanitse mu kuburana imanza zerekeranye n’Amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu, izerekeranye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara n’izerekeranye n’Amategeko mpanabyaha mpuzamahanga. Nk’Umunyamategeko wari mu ikipe ya Porokireri w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuva mu mwaka wa 2003 kugera mu wa 2008, Bwana Tambadou yagize uruhare mu iburanisha ry’urubanza rw’abofisiye bakuru bane, mu rw’iremezo, bashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, barimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo n’uwari Umugaba Mukuru wa Jandarumori. Nk’umunyamategeko wari mu ikipe ya Porokireri mu manza zo mu bujurire, kuva mu mwaka wa 2008 kugera mu wa 2012, Tambadou yakurikiranye mu bujurire amadosiye anyuranye yagaragayemo amahame akomeye mashya mu mategeko mpuzamahanga, imwe muri ayo madosiye ikaba yerekeranye n’urubanza mu bujurire rwa Koroneri Théoneste Bagosora benshi bafata nk’umuntu wacuze umugambi wa jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Vuba aha, mu mwaka wa 2019, Bwana Tambadou yatowe na bagenzi be kugira ngo abe Perezida wa Komite yihariye y’impuguke y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubutabera n’ibibazo byerekeranye n’amategeko. Mu mwaka wa 2018, Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’Amahanga y’Umuryango w’ubufatanye bw’ibihugu by’Abayisalamu yamutoreye kuba Perezida wa Komite y’abaminisitiri, idahoraho,  isuzuma ibyerekeranye no kuryoza ibyaha abantu kubera ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorerwa Abarohinja. Muri urwo rwego, yashoboye gutangiza no kuyobora ibikorwa by’Umuryango w’ubufatanye bw’ibihugu by’Abayisilamu na Reta ya Gambiya mu rubanza barezemo Repubulika ya Myanmar mu Rukiko Mpuzamahanga ruhoraho rw’Umuryango w’Abibumbye hashingiwe ku Masezerano mpuzamahanga yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside yemejwe mu mwaka wa 1948, maze mu kwezi kwa Mutarama 2020 Reta ya Myanmar ifatirwa ingamba z’agateganyo zidasanzwe hagamijwe kurinda umutekano w’Abarohinja.