Perezida

Judge Graciela Gatti Santana, PresidentJudge Graciela Gatti Santana

Uruguay

Perezida w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.

Umucamanza Graciela Gatti Santana yavukiye i Montevideo muri Uruguay, ku itariki ya 1 Kamena 1964.

Umucamanza Gatti Santana amaze imyaka irenga 29 ari umucamanza ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kuba Noteri wa Reta n’umunyamategeko kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu wa 1992, yinjiye mu rwego rw’ubucamanza muri Uruguay muri Nyakanga 1992 aho yabaye Umwunzi mu gace ka Montevideo. Kuva mu Ukuboza 1994, ni umucamanza wagiye akora mu nkiko zinyuranye no mu turere tunyuranye muri Uruguay.

Hagati y’umwaka wa 1994 n’uwa 2003, Umucamanza Gatti Santana yabaye umucamanza mu turere twa Paso de los Toros, Carmelo, Maldonado n’aka Montevideo, muri icyo gihe akaba yaraburanishaga imanza mbonezamubano, nshinjabyaha, iz’umuryango n’iz’umurimo. Mu mwaka wa 2006, yabaye Umucamanza uburanisha imanza nshinjabyaha mu Rukiko rw’ifasi ya 7, naho mu mwaka wa 2008, agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’ifasi ya 1 ushinzwe kuburanisha ibyaha biteguwe bihuriweho. Mu mwaka wa 2012, Umucamanza Gatti Santana yazamuwe mu ntera aba Umucamanza ushinzwe ubujurire mu manza mbonezamubano mu Rukiko rw’ifasi ya 4 kandi, kuva muri Gashyantare 2016, ni Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire mu manza nshinjabyaha.

Umucamanza Gatti Santana yagizwe umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha mu Ukuboza 2011 maze arahira muri Gicurasi 2012. Muri urwo rwego, yagiye ahabwa inshingano muri IRMCT mu mirimo inyuranye yerekeranye n’ubucamanza. By’umwihariko, Umucamanza Gatti Santana yabaye umwe mu bari bagize inteko yaburanishije urubanza rwa Karadžić mu bujurire. Ubu, ni umwe mu bacamanza bagize inteko iburanisha urubanza rwa Kabuga mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo.

Mu mwaka wa 2016, uwari Perezida wa IRMCT, Umucamanza Theodor Meron, yashyizeho Umucamanza Gatti Santana nk’umwe mu bantu bagize Komite ya IRMCT ishinzwe Amategeko y’urwo Rwego. Kuva icyo gihe, muri urwo rwego, yagiye agira uruhare rugaragara mu ihindurwa ry’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’ibimenyetso ya IRMCT.

Muri icyo gihe kandi, muri Uruguay, hagati y’umwaka wa 2016 n’uwa 2017, Umucamanza Gatti Santana yagize uruhare mu mirimo igamije ishyirwa mu bikorwa ry’Amategeko mashya agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha. Yabaye umuhuzabikorwa w’Itsinda ryo mu rwego rw’ubutabera rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amategeko mashya agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha kandi yahagarariye urwego rw’ubutabera muri Komisiyo yihariye, ihuriweho n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, yashyizweho kugira ngo ishyire mu bikorwa ayo mategeko mashya.

Mu mwaka wa 2019, Umucamanza Gatti Santana yahagarariye urwego rw’ubucamanza rwo muri Uruguay kandi atanga ubufasha mu nama ya 174 ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane w’Amerika ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’“Inzitizi mu nzira yo gushakisha ukuri n’ubutabera muri Uruguay”.

Byongeye kandi, kuva muri Werurwe 2021, Umucamanza Gatti Santana ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacamanza muri Uruguay.

Umucamanza Gatti Santana kandi ni Porofeseri wigisha muri Kaminuza ya Montevideo n’iya Empresa muri Uruguay. Uretse ibyo, Umucamanza Gatti Santana ni Porofeseri mu Ishuri ryigisha ibyerekeranye n’ubutabera muri Uruguay (“Centro de Estudios Judiciales del Uruguay”) aho yigisha isomo ry’“Ibimenyetso mu manza nshinjabyaha”.

Mu mwaka wa 1987, Umucamanza Gatti Santana yarangije muri Kaminuza ya Repubulika ya Uruguay (“UDELAR”) amasomo amuhesha kuba Noteri wa Reta, naho mu mwaka wa 1988, aharangiza nk’Umunyamategeko. Mu mwaka wa 2008, yize muri Kaminuza ya Alicante muri Espagne aho yavanye impamyabumenyi ihanitse mu byerekeranye no gusobanura ireme ry’ibyemezo byo mu rwego rw’amategeko. Nyuma yaho, Umucamanza Gatti Santana yarangije amasomo yo mu cyiciro cya kabiri mu by’amategeko muri Kaminuza ya Montevideo muri Uruguay. Kuva mu mwaka wa 2020, arahatanira kubona impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu mu “Mategeko mpanabyaha n’ubumenyi nshinjabyaha” muri Kaminuza ya Salvador muri Argentina.

Uretse ururimi rwe kavukire rw’icyesipanyore, Umucamanza Gatti Santana azi neza n’icyongereza n’igifaransa.