Kwitegura gusura ubushyinguranyandiko i Lahe

Icyumba cy’ubushakashatsi

Hazamo gusa abantu bahawe gahunda yo gusura. Ubusabe bushobora kunyuzwa kuri interinete hifashishijwe Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye. Mu gihe twaba tudashoboye kuguha igisubizo ku mpamvu iyo ari yo yose, ubanze uvugane n’abashinzwe ubushyinguranyandiko mbere y’uko ukora urugendo rwo kuza i Lahe. Kugira ngo bagutegurire gusura ahantu rubanda rukurikirira imanza mu byumba by’iburanisha, jya ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT kuri Paje yerekeranye no gusura.
 
Mbere yo kujya gusura ubushyinguranyandiko, reba Amategeko agenga icyumba cy’ubushakashatsi.

Aho wabariza

Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye

Terefone: +31(0) 70 512 5611
Imeyiri: marshague [at] un.org

Ushaka amakuru yerekeranye n’ahantu ubushyinguranyandiko buherereye no kugerayo,reba ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT kuri Paje yerekeranye no kuyobora ushaka kujyayo.

Ushaka andi makuru wakwifashisha yerekeranye n’uruzinduko rwawe kuri IRMCT harimo n’amakuru yerekeranye n’inyubako n’umutekano, jya ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT kuri Paje yerekeranye no gusura. Nukenera ubundi bufasha, ubimenyeshe abakozi ba MARS igihe usaba gahunda yo gusura.