Ihuriro ry’abayobozi ba Mechanism ku munsi w’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha, 17 Nyakanga 2025

Ishusho y'abayobozi batatu ba Mechanism bose hamwe handitseho ngo: Umunsi mpuzamahanga w'ubutabera mpanabyaha
Body

Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga, Abayobozi Bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ari bo Perezida Graciela Gatti Santana, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Abubacarr M. Tambadou, batanze ubutumwa bukurikira:

Ku itariki ya 17 Nyakanga, mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga n’iyemezwa rya Sitati y’i Roma, tuributswa inshingano duhuriyeho yo guharanira ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga no gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bakoze ibyaha bikomeye cyane kurusha ibindi, bihangayikishije umuryango mpuzamahanga, babiryozwe.

Muri iki gihe isi yugarijwe, mu buryo buteye impungenge, n’intambara n’ibikorwa by’urugomo, turongera kwibutswa cyane amagambo akurikira ari mu iriburiro rya Sitati y’iRoma: “Bizirikana ko abantu bose bahujwe n’isano rikomeye bafitanye kandi ko imico yabo ibumbiye mu murage bahuriyeho bityo bikaba bihangayikishijwe no kuba ibyo byiza bihuje abantu bishobora gusenyuka, mu buryo bworoshye, igihe icyo ari cyo cyose...”. Mu by’ukuri, ni ngombwa ubu kurusha ibindi bihe byose, ko twiyemeza twese hamwe kurwanya umuco wo kudahana. N'ubwo hari imbogamizi zitoroshye, inshingano dufite na zo zirakomeye.

Umusaruro ukomeye wo gushyira hamwe kw’amahanga yose mu guharanira ubutabera ugaragarira, nk’urugero, ku kazi k’inkomarume kakozwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya, ubu gakorwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha. Izo Nkiko zabashije kuryoza ibyaha abantu bagize uruhare rukomeye cyane kurusha abandi muri jenoside, mu byaha byibasiye inyokomuntu no mu byaha by’intambara, uwo ukaba ari umusingi ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga bwo muri iki gihe bwubakiraho. Ibyo ntibyari kugerwaho iyo hataboneka ubufasha buhamye kandi bushingiye ku mahame, bw’umuryango mpuzamahanga.

Kwibuka ku ncuro ya 30 jenoside yabereye i Srebrenica mu mwaka wa 1995, byabaye mu cyumweru gishize ku itariki ya 11 Nyakanga, ni ikimenyetso gihamye kitwibutsa ihungabana rihoraho riterwa n’ibyaha by’amarorerwa, ubudaheranwa bw’abantu bakorewe ibyaha, n’uruhare ubutabera bugira mu komora ibikomere no kwibuka. Uyu munsi, turazirikana abakorewe ibyaha ndetse n’abarokotse, barimo n’ababaye abatangabuhamya maze bagatanga umusanzu mu nzira ndende kandi ikomeye igana ku butabera. Mu gihe tuzirikana uyu munsi, turanibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kikaba ari ikindi kintu gikomeye kitwibutsa ingaruka z’urwango rudafatiwe ingamba kandi ko amahanga akwiye kwihutira gufatanya mu guhangana n’amarorerwa yibasira imbaga.

N’ubwo hari abantu bashobora kuvuga ko ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga bugenda gake, ntawahakana ko bugira umusaruro uramba. Ubutabera, n’ubwo busaba imbaraga nyinshi, buzana impinduka ku bantu bakorewe ibyaha no ku barokotse, ku batuye isi, no mu rugamba amahanga ahuriyeho rwo kurwanya umuco wo kudahana. Kuryoza ibyaha ababikoze ni intambwe ibanziriza ubwiyunge, ikagira uruhare mu gusubiza agaciro abagizweho ingaruka n’ibyo byaha byakozwe no mu kugaragaza ukuri kw’amateka.

Nyuma y’uko imanza zerekeranye n’ibyaha by’ibanze zose zarangiye kandi abahunze ubutabera bose bakaba baramaze gufatwa cyangwa barapfuye, ubu IRMCT igeze mu cyiciro cya nyuma cy’uruhererekane rw’ibikorwa by’ubutabera. Cyakora, urugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana rwo ruracyakomeje. Turacyakorana n’inkiko z’ibihugu mu manza zazo zerekeranye n’ibyaha by’amarorerwa kandi turashikamye mu gusigasira umurage w’Inkiko. Uwo murage ugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibikorwa byo guhakana jenoside, kugoreka amateka no guha ikuzo abahamijwe ibyaha by’intambara. Ikindi na cyo cy’ingenzi ni igikorwa gikomeje cyo kugenzura irangizwa ry’ibihano no kurinda umutekano w’abatangabuhamya, ibyo bikaba bituma ubutabera mpuzamahanga bwizerwa kandi bigafasha mu gutuma ibyo bwagezeho biramba ndetse bikubahwa.

Uyu munsi, twongeye gushimangira ko twiyemeje kudatezuka mu guharanira umuco wo kugendera ku mategeko no ku mahame y’ubutabera, no kuryoza ibyaha ababikoze, ayo mahame akaba agomba kubahirizwa nta kujenjeka n’iyo haba ari mu bih.