Perezida Agius yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ku byerekeranye n’aho imirimo ya IRMCT igeze

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Carmel Agius
Perezida Carmel Agius

Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ari i Lahe kandi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho rituma abantu bavugana barebana kandi batari hamwe, ejo yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye Raporo ya 18 ku mirimo yakozwe na IRMCT.

Perezida Agius yatangiye ijambo rye amenyesha Inama ko, mu rubanza rwari rumaze amasaha make rusomwe n’Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT, urwo Rugereko rwemeje Icyemezo cy’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), gihamya Ratko Mladić icyaha, n’igihano cy’igifungo cya burundu urwo Rugereko rwamukatiye. Ku byerekeranye n’ingaruka zagutse isomwa ry’urwo rubanza rizagira, Perezida yashimangiye ati “Isomwa ry’urubanza rwe ni ubutumwa bukomeye, ku bibasiwe n’amahano yakorewe mu cyahoze ari Yugosilaviya n’ahandi, bugaragaza ko abakoze ibyaha by’agahomamunwa nka biriya bazashyira bagashyikirizwa ubutabera hatitawe ku mwanya w’ubuyobozi barimo cyangwa uko baba bumva kose ko ari abantu bakomeye b’indakoreka”.Yasabye ibihugu bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi gusoma Inyandiko y’urwo rubanza, iri ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT, mu nyandiko zigenewe rubanda.

Ku byerekeranye n’izindi manza IRMCT irimo kuburanisha, Perezida yemeje ko byitezwe ko urubanza rwa Stanišić na Simatović, rwaburanishijwe bundi bushya, n’urwa Nzabonimpa na bagenzi be, rwo gusuzugura Urukiko, zizasomwa bitarenze impera za Kamena 2021. Yavuze ko, mu rubanza rwa Félicien Kabuga, habaye inama ntegurarubanza ku itariki ya 1 Kamena, kandi ko gahunda y’ibigomba gukorwa mu cyiciro mbanzirizarubanza iherutse gutangazwa.

Ku byerekeranye n’inshingano ya IRMCT yo kugenzura irangizwa ry’ibihano, Perezida yashimiye yivuye inyuma inkunga ikomeye cyane y’ibihugu 15 mu bigize Umuryango w’Abibumbye, byo muri Afurika n’u Burayi, ubu byakiriye umuntu umwe cyangwa abarenze umwe mu bantu bahamijwe ibyaha barimo kurangiza ibihano. Yavuze ko yizeye, abikuye ku mutima, ko hazaboneka n’ibindi bihugu byemera kugirana amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo na byo bizajye birangirizwamo ibihano.

Akivuga ku byerekeranye n’ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, Perezida yongeye kuvuga ko IRMCT ikeneye inkunga y’amahanga kugira ngo ishobore gukemura ikibazo kimaze igihe kirekire, cy’abantu bahanaguweho icyaha, n’abakatiwe bamaze gufungurwa, bakiri Arusha. Nyuma yo gushimangira akamaro gakomeye cyane gusubiza abo bantu mu buzima busanzwe bifite, Perezida yavuze ko, kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu, hakenewe cyane ko Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ikomeza gufata iya mbere, n’ubufatanye n’inkunga by’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

Nyuma Perezida yibukije Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi Ibaruwa yayandikiye ku itariki ya 11 Gicurasi 2021, amenyesha ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ko Repubulika ya Seribiya ikomeje kutubahiriza inshingano zayo zo mu rwego mpuzamahanga zo gufata Petar Jojić na Vjerica Radeta no kubashyikiriza IRMCT. Yibutsa ko hashize imyaka irenga itandatu TPIY isabye Seribiya kubahiriza inzandiko zo gufata zakorewe abo baregwa bombi kandi ko iyi ari incuro ya 3 Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi imenyeshwa ko icyo gihugu cyanze kubahiriza ibyo gisabwa. Perezida yashimangiye ko “Kuba igihugu cya Seribiya cyaranze gukora ibyo gisabwa ntibibangamira gusa imirimo y’ubutabera muri IRMCT, ahubwo ni no kwanga ibyo gisabwa n’amahanga, gikerensa ububasha bw’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye”.

Asoza ijambo rye, Perezida Agius yashimye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, n’amahanga muri rusange, avuga ko inkunga yabo ari “inkingi ya mwamba ituma IRMCT ibasha gusohoza inshingano zayo”. Nyuma yo gushimira ibihugu bicumbikiye amashami ya IRMCT, ibirangirizwamo ibihano n’ibigize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, ku nkunga bidahwema gutera IRMCT no ku bwitange butagereranywa bikomeje kugaragaza, Perezida yahamagariye n’ibindi bihugu “gukomereza aho kugira ngo IRMCT ibashe gukora icyo itegerejweho no kugira ngo ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga bugere ku byo bwiyemeje gukora”.