Itangazo rya IRMCT ryerekeranye n’imikorere yayo mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi

Mechanism
Arusha, Lahe
Mechanism Statement on operations during COVID-19

Kuva byakwemezwa ko hariho icyorezo cya Koronavirusi maze Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”) rugatanga itangazo ryo ku itariki ya 19 Werurwe 2020 ryerekeranye n’imikorere yarwo mu gihe cy’icyo cyorezo, IRMCT yakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bihinduka muri buri gihugu ifitemo ishami n’ahandi ikorera imirimo yayo, ndetse no gukurikiza inama n’amabwiriza by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Nk’Urwego rw’Ubutabera rwigenga, IRMCT ifite manda ikomeye yahawe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, n’inshingano zikomeye zerekeranye n’abaregwa, abafunze n’abahamijwe ibyaha, ndetse n’abatangabuhamya n’abakorewe ibyaha. Bityo rero, IRMCT yakomeje imirimo yayo, kandi yiyemeje kugabanya, ku buryo bwose bushoboka, icyahagarika imirimo yayo, ari nako ikomeza kurangiza inshingano zayo zerekeranye n’abo ishinzwe.

Na none kandi, imibereho myiza y’abakozi bacu ikomeza kuza ku murongo wa mbere. Kubera iyo mpamvu, IRMCT ikomeje kwifashisha uburyo bwo gukorera ahandi hatari ku biro, hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda kwegerana, no gufasha abakozi benshi  gukorera mu rugo, aho bishoboka. Ikindi kandi, ku biro bya IRMCT hashyizweho ingamba zikomeye kugira ngo abakozi bamwe bashobore kugaruka gukorera mu biro kandi mu buryo butabashyira mu kaga.

Byongeye kandi, ibyumba by’iburanisha bya IRMCT, i Lahe n’Arusha, byaratunganyijwe, kugira ngo kuburanisha bikorwe mu buryo budateza akaga, kandi Abacamanza, Abavoka cyangwa Abaregwa bagire uruhare mu iburanisha bahibereye, cyangwa bari ahandi. Uretse ibyo kandi, IRMCT ikomeje kurangiza izindi nshingano n’imirimo byayo  by’ingenzi.

Gusura amashami ya IRMCT bikozwe n’itsinda ry’abantu bizakomeza gusubikwa kugera igihe hazatangirwa andi mabwiriza, mu mwanya wabyo IRMCT ishyireho uburyo bukoreshwa n’abantu bake bwo gusura hifashishijwe uburyo butuma abantu bavugana barebana ariko batari kumwe. N’ubwo rubanda rudashobora gukurikira iburanisha muri IRMCT ruri aho ribera, kugera igihe hazafatirwa izindi ngamba, rushobora gukurikirana iburanisha hifashishijwe uburyo bwo kugeza amakuru kuri rubanda.

Muri ibi bihe bikomeye, IRMCT irakomeza gukora ibishoboka kugira ngo irangize inshingano zayo mu buryo bunoze kandi buboneye ariko yubahiriza, mu buryo bwuzuye, amabwiriza yerekeranye n’ubuzima rusange kandi inita ku buzima n’imibereho myiza by’abakozi bayo.

Tuboneyeho kubifuriza mwese ubuzima buzira umuze, tunabashishikariza gushyiraho akanyu mu kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi.