Gerefiye Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi yakoreye bwa mbere i Dar es Salaam nka Gerefiye wa IRMCT

Ibiro bya Gerefiye
Arusha
Mechanism Registrar, Mr. Abubacarr Tambadou and Honourable Palamagamba Kabudi, Minister of Foreign Affairs and East African Cooperation of Tanzania
Mechanism Registrar, Mr. Abubacarr Tambadou and Honourable Palamagamba Kabudi, Minister of Foreign Affairs and East African Cooperation of Tanzania

Bwana Abubacarr Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) yasoje, ku itariki ya 3 Ukuboza 2020, uruzinduko rw’akazi rwa mbere yagiriye i Dar es Salaam, nka Gerefiye wa IRMCT. Muri urwo ruzinduko, Gerefiye Tambadou yabonanye n’abayobozi bakuru bo muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, na bamwe mu badiporomate bahagaririye ibihugu byabo i Dar es Salaam.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2020, Gerefiye Tambadou yakiriwe na Nyakubahwa Palamagamba Kabudi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye n’Afurika y’Iburasirazuba wa Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya maze bungurana ibitekerezo ku ngingo zireba impande zombi n’ubufatanye hagati ya IRMCT na Tanzaniya. Gerefiye Tambadou yongeye gushimira mugenzi we kubera ubufatanye bwiza Guverinoma ya Tanzaniya ikomeje kugaragariza IRMCT n’abakozi bayo. Gerefiye Tambadou yabonanye kandi na Porofeseri Ibrahim Juma, Umucamanza Mukuru wa Tanzaniya maze amugezaho ibyerekeranye n’inshingano n’ibikorwa bya IRMCT.

Muri urwo ruzinduko, Gerefiye wa IRMCT yabonanye kandi na bamwe mu badiporomate bafite icyicaro muri Tanzaniya, barimo Nyakubahwa Yuri Popov, Ambasaderi w’u Burusiya muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Peter Acker, Ambasaderi w’Ubwami bw’u BUbubirigi muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa David Concar, Ambasaderi w’u Bwongereza muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Regina Hess, Ambasaderi w’u Budage muri Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya na Zlatan Milisic, Umuhuza w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzaniya. Gerefiye Tambadou yashimiye abo badiporomate kuba bakomeje kugukurikiranira hafi no gushyigikira ibikorwa bya IRMCT.

Ku itariki ya mbere Nyakanga 2020, António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashyizeho Bwana Tambadou nka Gerefiye wa IRMCT.