IRMCT yizihije Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye

Mechanism
Arusha, Lahe
Mechanism marks United Nations Day

Ejo hashize, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanyije n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye (LONI) ku isi mu kwizihiza umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye.

Mu rwego rw’ibikorwa byaranze uwo munsi, ku mashami yombi ya IRMCT, Arusha n’i Lahe, habaye imihango yo gushima abakozi bagejeje igihe cyo guhabwa ishimwe Umuryango w'Abibumbye ugenera abakozi bawo barambye mu kazi. Iryo shimwe rigenewe abakozi barambye mu kazi rihabwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kubashimira kuba barawukoreye igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 35. Mu ijambo yavugiye muri iyo mihango, Gerefiye wa IRMCT, Bwana Olufemi Elias, yashimiye abakozi kubera uburyo bubahiriza indangagaciro n’inshingano by’Umuryango w’Abibumbye kandi abamenyesha ko ubuyobozi bubashimira igihe kirekire bamaze bitangira akazi bakora.

Uretse umuhango wo gushima abakozi barambye mu kazi, Ishami rya IRMCT ry’Arusha ryanakiriye abanyeshuli bo mu bigo bitatu by’amashuri mpuzamahanga y’Arusha, ari yo UWC East Africa, Arusha Meru International School na Braeburn International School. Abakozi ba IRMCT baganirije abo banyeshuli ku byerekeranye na manda ya IRMCT n’inshingano z’inzego zayo uko ari eshatu ndetse banabasobanurira akamaro k’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri rusange.

Umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye wizihizwa ku isabukuru y’umunsi Itegeko Shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangiriyeho gukurikizwa mu mwaka wa 1945. Kuva mu mwaka wa 1948, umunsi wahariwe Umuryango w’Abibumbye, wizihizwa ku itariki ya 24 Ukwakira, ni umwanya wo gushima Umuryango kubera ibikorwa ukomeza gukora ku isi hose n’ibyo wagezeho kuva washingwa, ukaba kandi n’umwanya wo kuzirikana inzitizi uwo Muryango witegura guhangana na zo mu bihe bizaza.