TURINABO, Maximilien et al. (MICT-18-116)

Imihango ibanziriza iburanisha mu rw’iremezo

Ku itariki ya 24 Kanama 2018, Umucamanza Seon Ki Park yemeje Inyandiko y’ibirego yo ku itariki ya 5 Kanama 2018 yatanzwe na Porokireri Serge Brammertz. Muri iyo Nyandiko, Porokireri ashinja Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli icyaha cyo gusuzugura no guhamagarira abandi bantu gusuzugura Urukiko, hashingiwe ku Ngingo ya 1(4)(a), 14(1) n’iya 16(4) za Sitati ya IRMCT (“Sitati”) ndetse no ku Nngingo ya 90 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya IRMCT (“Amategeko”).

MAXIMILIEN TURINABO

Mu byiciro bitandukanye igihe Urubanza rwa Ngirabatware rwaburanishwaga na TPIR (Urubanza No ICTR-99-54), Turinabo yakoze nk’umuhuza w’Ubwunganizi n’abatangabuhamya bashinjura muri Gisenyi. 

JEAN DE DIEU NDAGIJIMANA

Kugera hagati mu mwaka wa 1994, Ndagijimana yabaye umwarimu n’umuyobozi w’amashuri muri Gisenyi. Mu bigo by’amashuri yakozeho harimo icya Kiloji n’icya Bwitereke.

DICK PRUDENCE MUNYESHULI

Munyeshuli yabaye umupererezi w’ubwunganizi mu manza zinyuranye zaburanishijwe na TPIR na IRMCT. Kuva nko muri Kanama 2015 kugera muri Mutarama 2018, yari umupererezi mu ikipe y’Ubwunganizi bwa Augustin Ngirabatware.

ANSELME NZABONIMPA

Kugera hagati mu mwaka wa 1994, Nzabonimpa yari Burugumesitiri wa Komine ya Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi, mu Rwanda.

MARIE ROSE FATUMA

Fatuma Ni umupfakazi wa Édouard Byukusenge, wari uzwi no ku izina rya “Cenge” kandi wari umuvandimwe wa Augustin Ngirabatware bahuje umubyeyi umwe.

Inyandiko y’ibirego

Inyandiko y’ibirego y’ibanga rikomeye cyane, yo ku itariki ya 5 Kanama 2018, yemejwe n’Umucamanza Seon Ki Park, ku itariki ya 24 Kanama 2018. Inyandiko y’ibirego ikuwemo ibigomba kugirwa ibanga yatanzwe ku itariki ya 5 Nzeri 2018.

Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT 

Vagn Joensen

Aho urubanza rugeze 

Icyiciro mbanzirizarubanza

Inyandiko y’ibirego

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 1(4)(a) ya Sitati n’Ingingo ya 90 y’Amategeko, IRMCT ifite ububasha bwo gukora iperereza, kuburanisha, mu rw’iremezo no mu bujurire, imanza zo gusuzugura Urukiko zirebana na IRMCT, TPIR cyangwa TPIY. IRMCT ifite ububasha bwo guhamya icyaha cyo gusuzugura Urukiko, umuntu ubangamira imirimo y’ubutabera cyangwa agahamagarira abandi bantu gusuzugura Urukiko cyangwa akagerageza gukora ibikorwa bihanwa nko gusuzugura IRMCT, TPIY cyangwa TPIR, abizi kandi abishaka.

Inyandiko y’ibirego yakorewe Maximilien TURINABO, Anselme NZABONIMPA, Jean de Dieu NDAGIJIMANA, Marie Rose FATUMA na Dick Prudence MUNYESHULI ibashinja ibyaha bikubiye mu birego bibiri byo gusuzugura TPIR na IRMCT ndetse n’icyaha kivugwa mu kirego cyo guhamagarira abandi bantu gusuzugura TPIR na IRMCT. Inyandiko y’ibirego yemejwe n’Umucamanza Seon Ki Park, mu Itegeko ryo ku itariki ya 24 Kanama 2018 maze Inyandiko y’ibirego, ikuwemo ibigomba kugirwa ibanga, itangwa ku ya 5 Nzeri 2018.

Porokireri avuga ko, kuva nibura muri Kanama 2015 kugera muri Nzeri 2017, Maximilien TURINABO, Anselme NZABONIMPA, Jean de Dieu NDAGIJIMANA na Marie Rose FATUMA bari basangiye igitekerezo cy’umugambi mubisha uhuriweho kandi bagiye muri uwo mugambi ugamije gutuma Augustin NGIRABATWARE agirwa umwere ku byaha yahamijwe burundu. Babikoze babangamira imirimo y’ubutabera mu buryo butaziguye kandi/cyangwa bakoresheje abandi bantu. Mu buryo bakoresheje harimo kotsa igitutu, kwemerera ruswa cyangwa, mu bundi buryo, gutuma abatangabuhamya barindiwe umutekano bisubiraho bagahindura ubuhamya batanze mu rw’iremezo. Byongeye kandi, Porokireri avuga ko bagomba kuryozwa n’icyaha cyo guhamagarira abandi bantu gusuzugura Urukiko, bakoze bivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya cyangwa bakaryozwa icyo cyaha baramutse badahamwe n’ikivugwa mu Kirego cyo gusuzugura Urukiko. Porokireri anavuga ko Dick Prudence MUNYESHULI na Maximilien TURINABO, babizi, barenze ku ngamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya zategetswe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo n’Urugereko rw’Ubujurire maze bakamenyekanisha imyirondoro y’abatangabuhamya barindiwe umutekano. Yongeraho ko Dick Munyeshuli yavuganye n’abo batangabuhamya barindiwe umutekano, azi neza ko arimo kunyuranya n’Itegeko ry’Urukiko.    

Ibirego:

Ikirego cya 1 - Gusuzugura TPIR na IRMCT

 • Maximilien TURINABO, Anselme NZABONIMPA, Jean de Dieu NDAGIJIMANA na Marie Rose FATUMA
  • Kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya barindiwe umutekano

Ikirego cya 2 - Guhamagarira abantu gusuzugura TPIR na IRMCT

 • Maximilien TURINABO, Anselme NZABONIMPA, Jean de Dieu NDAGIJIMANA, na Marie Rose FATUMA
  • Uretse icyo cyaha kivugwa mu Kirego cya 1, banahamagariye abandi bantu gusuzugura Urukiko bakoresheje kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya barindiwe umutekano cyangwa bakaryozwa iki cyaha baramutse badahamwe n’ikivugwa mu Kirego cya 1. 

Ikirego cya 3 - Gusuzugura TPIR na IRMCT

 • Dick Prudence MUNYESHULI na Maximilien TURINABO
  • Kumenyekanisha imyirondoro y’abatangabuhamya barindiwe umutekano, bazi neza ko barimo kunyuranya n’Amategeko y’Urukiko.
 • Dick Prudence MUNYESHULI
  • Kuvugana, mu buryo buziguye kandi bibujijwe, n’abatangabuhamye barindiwe umutekano, anyuranya n’Itegeko ry’Urukiko.

AMAVU N’AMAVUKO Y’URUBANZA

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT rumaze kugumishaho icyemezo gihamya Augustin NGIRABATWARE icyaha cya jenoside n’icyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside maze rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, Maximilien TURINABO, Anselme NZABONIMPA, Jean de Dieu NDAGIJIMANA na Marie Rose FATUMA bari basangiye igitekerezo cy’umugambi mubisha uhuriweho kandi bagiye muri uwo mugambi ugamije gutuma, mu iburanisha ryo mu rwego rw’isubiramo ry’imikirize y’urubanza, Augustin NGIRABATWARE agirwa umwere ku byaha yahamijwe burundu. Bakoresheje kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya. Inyandiko y’ibirego inashinja Dick Prudence MUNYESHULI na Maximilien TURINABO kuba, muri icyo gihe kivugwa, barasuzuguye Urukiko banyuranya n’amategeko rwatanze kandi yerekeranye n’abatangabuhamya barindiwe umutekano. Mu iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rizagenwa mu gihe gikwiye, Ngirabatware azahabwa umwanya wo kugaragaza “ibimenyetso bishya” bituma imikirize y’urubanza igomba gusubirwamo.