Porokireri Brammertz yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Serge Brammertz, Porokireri wa IRMCT, yasoje uruzinduko rw'akazi yarimo i Kigali, kuva ku itariki ya 30 Nzeri kugera ku ya 3 Ukwakira 2025, mu rwego rw'ubufatanye Ibiro bye bikomeje kugirana n'inzego zo mu Rwanda mu bikorwa by'iperereza no gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Porokireri yabonanye n'abayobozi bakuru barimo Nyakubahwa Emmanuel Ugirashebuja (Minisitiri w'Ubutabera), Domitilla Mukantaganzwa (Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga), Angélique Habyarimana (Umushinjacyaha Mukuru) Riyetona Koroneri Charles Sumanyi (Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare) na Claudine Dushimimana, Perezida wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry'amategeko.
Porokireri Brammertz n'abo baganiriye bavuganye ku bufasha Ibiro bye biha u Rwanda mu bikorwa byo gushakisha abakekwaho kuba barakoze ibyaha bikomeye muri jenoside bahunze ubutabera. Ibyo bikorwa bikomeje gutanga umusaruro ugaragara. Muri Kamena 2025, inzego zo mu Rwanda, zigendeye ku makuru zahawe n'Ibiro bya Porokireri, zafashe Fulgence Niyibizi, wari umaze imyaka ibarirwa mu icumi yarahunze ubutabera nyuma y'uko akorewe inyandiko y'ibirego kubera ibyaha yakoreye muri Butare ubwo yari umunyeshuri mu Ishuri ry'abasuzofisiye (École des Sous-Officiers). Binyuze mu bikorwa, bimaze umwaka umwe n'igice, Ibiro bya Porokireri bifatanyijemo n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, izo nzego zombi zimaze gufata umwanzuro wa nyuma ku madosiye y'abantu 70 bahunze ubutabera. Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera, yashimangiye ko Ibiro bya Porokireri bifite ubunararibonye bwihariye mu byerekeranye no gushakisha abantu bahunze ubutabera kandi ko Reta y'u Rwanda yizeye rwose ko bizakomeza gutanga ubwo bufasha mu myaka iri imbere.
Ibiro bya Porokireri kandi byatanze amakuru mashya ku byerekeranye n'ibyo bikora mu gufasha Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda n'inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko hirya no hino ku isi, mu bikorwa by'iperereza n'ikurikiranacyaha ku bantu bakekwaho kuba barakoze jenoside. Bishimiye ko, muri iki gihe, ibikorwa by'iperereza n'ikurikiranacyaha byiyongereye ugereranyije no mu gihe gishize, ndetse ko hongeye gushyirwa imbaraga mu gukora ku buryo abagize uruhare mu byaha byakozwe muri jenoside babiryozwa. Ibiro bya Porokireri birimo kwakira inyandiko zisaba ubufasha nyinshi ugereranyije n'igihe cyose cyahise kandi, mu gusubiza ubwo busabe, bigatanga ibimenyetso bifite, ubumenyi n'ubunararibonye mu rwego rwo gufasha inzego zo mu bihugu muri ibyo bikorwa. Mu Rwanda, Ubushinjacyaha Bukuru, bubifashijwemo n'Ibiro bya Porokireri, burimo gukora ibikorwa bikomeye by'iperereza, birimo n'iryerekeranye n'ibyaha bikomeye byakorewe mu yahoze ari Amaperefegitura ya Butare na Kibuye. Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwasabye Ibiro bya Porokireri gushyiraho amakipe ahuriweho yo gukora iperereza ku bandi bantu bakekwaho ibyaha, by'umwihariko abahoze mu Ngabo z'u Rwanda zakoze jenoside. Ibiro bya Porokireri kandi birimo guha ubufasha bukomeye abapererezi n'abashinjacyaha bo mu Bubiligi, Kanada, Danemark, mu Bufaransa, mu Buholandi, mu Busuwisi, mu Bwongereza, muri Reta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ahandi. Abayobozi bo mu Rwanda bashimye umuhate w'Ibiro bya Porokireri wo guteza imbere umuco wo guhana abakoze ibyaha ku isi kandi bemeza ko ubufasha ibyo Biro bitanga ari ingenzi mu gutuma ibikorwa by'iperereza no gukurikirana abakoze ibyaha bigera ku ntego.
Muri urwo ruzinduko yarimo i Kigali Porokireri yanabonanye n'abadiporomate batandukanye.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z'Ukuboza, Porokireri Brammertz azageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y'Umuryango w'Abibumbye raporo ye itaha.