Ubufatanye Hagati y’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) n’Ibiro bya Porokireri (OTP) Bwageze ku Bikorwa Bishimishije mu Rwego rwo Gukurikirana Abahunze Igihugu Bakekwaho Kuba Baragize Uruhare mu Gukora Ibyaha bya Jenoside

Ibiro bya Porokireri
Arusha, The Hague
Ubufatanye Hagati y’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) n’Ibiro bya Porokireri (OTP) Bwageze ku Bikorwa Bishimishije mu Rwego rwo Gukurikirana Abahunze Igihugu Bakekwaho Kuba Baragize Uruhare mu Gukora Ibyaha bya Jenoside

Uyumunsi, Umushinjacyaha w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), Bwana Serge BRAMMERTZ, n'Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Madamu Angélique HABYARIMANA, batangaje ko kuba baragiye barushaho kongera imikoranire hagati yabo, birimo kubyara umusaruro ushimishije mu bijyanye n'umurimo wo gukurikirana mu butabera abagize uruhare mu ikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Mumezi ashize ya vubaha, murwego rwo kwitabira ubusabe bwa Guverinoma y'u Rwanda bufite ireme kandi butakwirengagizwa, OTP ya IRMCT yongereye muburyo bugaragara ibikorwa byayo by'ubufatanye na NPPA mu gushakisha kumenya aho abakoze jenoside barenga 1000 batarafatwa bahungiye. Uku kongera ibikorwa by'ubufatanye muri uru rwego, bishingiye ku kazi gashimishije OTP yakoze umwaka ushize ubwo yarangizaga igikorwa cyo kwerekana aho abantu bari k'urutonde rw'abantu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreye inyandiko y'ibirego rugambiriye kubafata no kubaburanisha ntibishoboke.

Ibiro bya OTP n'ibya NPPA bifatanyije, byamaze kwemeza urutonde rw'abahunze ubutabera bakwiye gukurikiranwa mu cyiciro cya mbere; icyegeranyo cy'amakuru arebana nabo, yakusanyijwe mu rwego rwo kwemeza aho baherereye ndetse na sitati bafite mu bihugu barimo. Hari ibintu bifatika byamaze kugerwaho muri uru rwego, kuko twamaze gukusanya amakuru ahagije ku bantu 65 muribo kuburyo dosiye zabo zafunzwe, zitagikurikiranywe.

Porokireri BRAMMERTZ yasobanuye ko yishimiye cyane kuba ubu bufatanye na NPPA bwarongerewemo imbaraga ku kigero cyo hejuru. Yagize ati:

"Nyuma y'aho Ibiro nyobora bifunze imanza ICTR yari isigaje kuburanisha, abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda badusabye ko twabafasha muri iki gikorwa cyo gukomeza tukanafata abandi bagishakishwa ngo bakurikiranwe ku cyaha cya jenoside bakekwaho kuba barakoze mbere yo guhunga igihugu. Ni muri urwo rwego rero ibiro nyobora ubu bimaze amezi cumi n'umunani bikorana bya hafi na NPPA n'izindi nzego z'ubuyobozi z'u Rwanda muri icyo gikorwa.

Dufatanyije, twashoboye kurangiza dosiye 65 z'abahunze bashakiswa n'ubutabera. Twizeye ko uku gushyira imbaraga hamwe kuzatugeza ku bindi bikorwa by'ingenzi bishimishije.

Ubu bufatanye ni igikorwa gifatika kigaragaza ubufasha umuryango mpuzamahanga uha inzego z'ubutabera bw'igihugu mu gukurikirana ibyaha bya jenoside. Uyu munsi u Rwanda ruragaragaza inshingano zo gushimangira no kwimakaza umuco mwiza n'ihame ry'uko uwakoze icyaha agihanirwa. Ibiro byanjye byazanye ubumenyi bwihariye mu gashakisha no kumenya aho abantu baribagishakishwa n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) baherereye. Ubu turakoresha ubwo buryo n'inzira byadushobojesheje ku kigero gishimishije kugera kuri izo ntego mu gushyigikira NPPA kandi tukaba dukomeje kugera ku ntego twihaye.

Gushakisha abahunze ubutabera ngo umenye aho baherereye ni akazi kagoye cyane. Ariko dukoresheje ubufatanye nk'uko ubu bufatanye bubigaragaza, gukorera hamwe, nk'uko uru rugero rubigaragaza, abashinjacyaha bo mu nzego z'igihugu n'abo ku rwego mpuzamahanga bashobora gutsinda inzitizi bahura nazo mu kazi kabo ko gushakisha no kumenya aho abahunze ubutabera baherereye maze bakabubashyikiriza, bakaburanishwa.

Ibiro byanjye byiyemeje gukomeza gufatanya na NPPA igihe kirekire gishoboka. Intego yacu twembi ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo abajenosideri benshi kurushaho bashyikirizwe ubutabera ngo bakurikiranwe, bahanirwe ibyaha bakoze. Ndashimira Umuryango w'Abibumbye na Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga itajegajega bakomeje gutera ubu bufatanye ndetse n'iyi nzira yo kurandura umuco wo kudahana abakoze ibyaha".

Ibyo ubufatanye hagati ya OTP na NPPA bwagezeho mu mezi ashize, babitewemo inkunga n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga, birerekana akamaro ko kongera ubufatanye. Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana yagize icyo avuga ku byo gufatanya na OTP byabafashije kugeraho.

Yagize ati: "Muri NPPA, imanza z'abantu bakoze jenoside bagahunga ubutabera tuzishyira ku murongo w'imbere mu manza dufite. Twiyemeje gukorana n'abafatanyabikorwa bacu b'ingenzi, cyane cyane OTP kimwe n'ibihugu bituwemo n'abakoze jenoside bagahunga ubutabera. Kurwanya umuco wo kudahana abakoze ibyaha ni intego duhuriyeho. Tuzi ko gushakisha abakoze jenoside batorotse ubutabera no kumenya aho baherereye atari akazi koroshye, ariko ubufatanye dufitanye na OTP ndetse n'inkunga ituruka mu bihugu byo ku isi yose bitworohereza ako akazi kurushaho.

Hashize imyaka 31 jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994 ibaye, hakenewe byihutirwa gukurikirana abakoze jenoside batorotse ubutabera no gufatanya n'ibihugu bibacumbikiye kugira ngo bishobore kubakurikirana cyangwa kubohereza mu Rwanda nk'uko ibihugu bimwe na bimwe byabikoze mu myaka yashize kandi binakomeje kubikora.

Abantu 65 bakekwaho kuba barakoze jenoside bahunze ubutabera, dosiye zabo zamaze gufungwa mu mezi ashize, harimo abari mu bihugu bahungiyemo, bamwe muribo bakoherezwa mu Rwanda ngo baburanishwe, abandi bakaburanishirizwa muri ibyo bihugu barimo, ndetse abandi byemezwa ko bapfuye cyangwa hemezwa andi makuru arebana nabo".

Hashingiwe ku musaruro mwiza w'akazi kakozwe na OTP mu gushakisha abakekwaho uruhare runini muri Jenoside, OTP na NPPA bakoze iperereza rishingiye ku isesengura ryimbitse kugira ngo babone amakuru yerekeye aho abantu 65 bakekwaho kuba barakoze jenoside baherereye n'uko bahagaze muri iki gihe. Ubu bushakashatsi bwifashishije ibimenyetso bituruka mu nkomoko zitandukanye, hakoreshejwe uburyo bwa gakondo ndetse n'ubw'ikoranabuhanga rigezweho, harimo n'amakuru yaturutse ku mbuga nkoranyambaga rusange, adashakiwe ahantu aha n'aha hihariye kandi yamenywa na bose, itumanaho ndetse n'isesengura rijyanye n'imari.

Abafatanyabikorwa mpuzamahanga benshi, bagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa, barimo abatanze amakuru n'ibimenyetso, abemeje imyirondoro y'abakekwaho ibyaha, abohereje mu Rwanda abakekwaho jenoside, ndetse n'ababuranishije abo bantu mu nkiko z'ibihugu byabo.

Ubu bufatanye bukomeje hagati ya OTP na NPPA ni ikimenyetso cy'ingenzi kigaragaza ko umuryango mpuzamahanga ugikomeje kwiyemeza kugeza ubutabera ku bahohotewe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. OTP na NPPA kandi bazakomeza gukorana kugira ngo barengere uru rugendo rwo kwimakaza ubutabera, bakurikirana n'abagerageza kubangamira no kwibasira abatangabuhamya, nk'uko babigezeho mu rubanza rwa Turinabo na bagenzi be mu Rukiko rwa IRMCT.