Icyo IRMCT ivuga nyuma y’uko Umucamanza Lydia Mugambe ahamijwe icyaha akanakatirwa

Mechanism
The Hague
Ifoto y’inyubako ya IRMCT i La Haye

Muri Nyakanga 2024, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwamenye ko Umucamanza Lydia Mugambe yarimo gukorwaho iperereza kubera ibyaha yaregwaga, ubu Urukiko rw’ibanze rwa Oxford mu Bwongereza rukaba rwarabimuhamije maze rukamukatira. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahise amenyeshwa ibyerekeranye n’iryo perereza maze avanaho ubudahangarwa bw’Umucamanza Lydia Mugambe ku bijyanye n’iryo kurikiranacyaha n’izindi manza nshinjabyaha zifitanye isano na ryo.

Kugira ngo imirimo ya IRMCT ikomeze kugenda neza kandi ikorwe mu buryo bukwiye, mu gihe hari hagitegerejwe ko iperereza, iburanisha n’igenagihano birangira, Perezida wa IRMCT yafashe ingamba zose zikwiye zo mu rwego rw’ubuyobozi, zirimo no kuba ahagaritse Umucamanza Mugambe mu mirimo ya IRMCT. Ubu nta kindi IRMCT ishobora gutangaza kuri icyo kibazo kubera ibigomba kugirwa ibanga mu mikorere yayo.