Minisitiri wa Tanzaniya ushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga n’ibyerekeranye n’amategeko, yitabye Imana i Dodoma

Mechanism
Arusha
Dr. Augustine Mahiga

IRMCT ibuze umwe mu bantu bayiteraga inkunga batizigamye

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwifatanyije n’izindi nzego z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Tanzaniya, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Reta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya), ndetse n’amahanga yose, mu gufata mu mugongo Perezida wa Tanzaniya, Abatanzaniya n’umuryango wa Dogiteri Augustine Mahiga, wari Minisitiri wa Tanzaniya ushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga n’ibyerekeranye n’amategeko, nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2020.

Dogiteri Mahiga yabaye umukozi w’indashyikirwa mu mirimo yerekeranye na diporomasi n’imibanire mpuzamahanga. Kuva mu mwaka wa 2015 kugera mu wa 2019, yabaye Minisitiri wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye n’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Mu mwaka wa 2010, Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashyize Dogiteri Mahiga ku mwanya w’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuyobozi w’Ibiro bya poritike by’Umuryango w’Abibumbye muri Somaliya. Mbere y’aho kandi, kuva mu mwaka wa 2003 kugera mu wa 2010, Dogiteri Mahiga yabaye Intumwa ihoraho ya Tanzaniya mu Muryango w’Abibumbye.

Uwo nyakwigendera Minisitiri yagize uruhare runini mu kazi ka IRMCT n’ak’Urukiko Mpanabyaha  Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Yagize uruhare mu biganiro byabereye mu Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, byatumye icyicaro cya IRMCT gishyirwa muri Reta Yunze Ubumwe ya Tanzaniya. Dogiteri Mahiga yanagize uruhare mu gikorwa cy’iyubakwa ry’ibiro bya IRMCT i Lakilaki, Arusha, anafasha mu gutuma Reta ya Tanzaniya yemera gutanga ubutaka bwo kubakaho ibyo biro bya IRMCT no kuhageza ibyangombwa bikenewe, nta kiguzi Umuryango w’Abibumbye ubitanzeho.

Dogiteri Mahiga ntiyigeze atezuka mu gutera inkunga IRMCT kandi iyo nkunga yarakomeje mu gihe ibiro by’i Lakilaki byarimo kubakwa, ndetse na nyuma yaho. Mu mwaka wa 2019, yagize uruhare runini mu gutuma IRMCT ibona inkunga yari ikeneye ubwo urwo Rwego rwongeraga gusaba, bundi bushya, ingengo y’imari rwari rukeneye.

Benshi mu bakozi b’Ishami rya IRMCT ry’Arusha baribuka ko, ku itariki ya 25 Ugushyingo 2016, Dogiteri Mahiga, nka Minisitiri wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye n’Afurika y’Uburasirazuba, yitabiriye umuhango wo gutaha ibiro bishya by’urwo Rwego i Lakilaki, aherekeje Visi Perezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan. Hashize imyaka ibiri uwo muhango ubaye, ku itariki ya 3 Ugushyingo 2018, ku biro bya IRMCT habereye, ku ncuro ya kabiri, umunsi w’imurikabikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha maze Dogiteri Mahiga yitabira uwo muhango, ari we mushyitsi w’imena.

Nyakubahwa Dogiteri Augustine Mahiga yabaye incuti nyancuti ya IRMCT na TPIR yayibanjirije. Yabaye impirimbanyi yitanze itizigamye kugira ngo, mu Burasirazuba bw’Afurika, izi nzego z’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga zumve zishinze imizi muri Tanzaniya kandi zishyigikiwe byuzuye mu kurangiza inshingano zazo. IRMCT izahora yibuka Dogiteri Mahiga nk’umuyobozi w’imena, umudiporomate w’icyamamare n’umuntu wakundaga, by’ukuri, igihugu cyamubyaye.