Urugereko rw'Ubujurire rwasomye urubanza rwerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Augustin Ngirabatware

Appeals Chamber
Arusha, The Hague
The Appeals Chamber Renders a Review Judgement in the Case of Prosecutor v. Augustin Ngirabatware

Uyu munsi, Urugereko rw'Ubujurire, rugizwe n’Abacamanza: Theodor Meron (Reta Zunze Ubumwe z'Amerika), Perezida, Joseph E. Chiondo Masanche (Tanzaniya), Lee G. Muthoga (Kenya), Aminatta Lois Runeni N’gum (Gambia) na Gberdao Gustave Kam (Burukina Faso), rwasomye urubanza rwerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Augustin Ngirabatware, No MICT-12-29-R.

Urugereko rw’Ubujurire rwanze ibyo Ngirabatware yagerageje gukora, ashaka kwerekana, mu iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rwe, ko abatangabuhamya bane b’ingenzi Urugereko rwashingiyeho rumuhamya icyaha cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi muruhame, gukora jenoside, n’icyo gukangurira abantu kuyikora no kubashyigikira mu kuyikora, bisubiyeho, nta kubeshya, bakavuguruza ubuhamya batanze mu Rukiko mu rw’iremezo. Urugereko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro uvuga ko icyemezo cyafashwe mu bujurire, aho Ngirabatware yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, kigumyeho.

Urugereko rw’Ubujurire rwasanze Ngirabatware ataratanze ibimenyetso bihagije bishobora gutuma rwemera ko, mu by’ukuri, koko abo batangabuhamya bisubiyeho bakavuguruza ubuhamya batanze mbere. Urugereko rw’Ubujurire rwasanze hari ibintu biteye amakenga, ari byo uburyo ibintu byagenze kugira ngo abo batangabuhamya bane bisubireho bavuguruze ubuhamya batanze mbere, harimo n’ibimenyetso bigaragaza ko, muri urwo rwego rwo kuvuguruza ubuhamya batanze mbere, abo batangabuhamya bahawe amafaranga cyangwa basabye kuyahabwa, kimwe no kuba hari abandi bantu bashobobora kuba bari inyuma y’icyo gikorwa cyo kwisubiraho kw’abo batangabuhamya bavuguruje ubuhamya batanze mbere, By’umwihariko, mu iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza, babiri muri abo batangabuhamya bane bitandukanyije n’igikorwa cyo kwisubiraho bavuguruza ubuhamya batanze mbere maze bemeza ko ubuhamya batanze mu Rukiko mu rw’iremezo bushinja Ngirabatware ari ukuri.

Iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza ryabereye ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha kuva ku itariki ya 16 kugera ku ya 24 Nzeri 2019. Urugereko rw’Ubujurire rwumvise abatangabuhamya batandatu, barimo n’abo bane bari baravuze ko bisubiyeho bakavuguruza ubuhamya batanze mbere kandi, rwumva n’imyanzuro y’ababuranyi mu magambo. Ni bwo bwa mbere Icyumba gishya cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT ry’Arusha, kiri mu bikoresha ikoranabuhanga rigezweho rihanitse ku isi, kibereyemo iburanisha ritangwamo ubuhamya.  

Muri Mata 1994, Augustin Ngirabatware yari Minisitiri w’Imigambi ya Reta muri Guverinoma y’Agateganyo. Urubanza rwe mu rw’iremezo rwasomwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo II rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, naho urwo mu bujurire rusomwa na IRMCT ku itariki ya 18 Ukuboza 2014, rukaba ari na rwo rubanza rwa mbere urwo Rwego rwasomye.