Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere mu Rubanza Porokireri aburana na Augustin Ngirabatware rwerekeranye n’ibyaha byo gusuzugura Urukiko uzaba ku itariki ya 17 Ukwakira 2019

Mechanism
Arusha
Augustin Ngirabatware
Augustin Ngirabatware

Augustin Ngirabatware, uregwa ibyaha byerekeranye no gusuzugura Urukiko, azitaba Urukiko bwa mbere ku wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2019, saa yine za mu gitondo, mu Cyumba cy’iburanisha cy’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, haburanisha Bwana Vagn Joensen, Umucamanza umwe rukumbi washinzwe kuburanisha urwo rubanza.

Mu Nyandiko y’ibirego yakorewe, yemejwe ku itariki ya 10 Ukwakira 2019, Ngirabatware akurikiranywe ku birego bibiri byo gusuzugura Urukiko n’ikirego kimwe cyo guhamagarira abantu gusuzugura Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwasoje manda yarwo mu mwaka wa 2015, na IRMCT. Bivugwa ko Ngirabatware yivanze mu buhamya bw’abatangabuhamya bo mu rubanza rwe kandi akabaha ruswa abifashijwemo n’abandi bantu, barimo n’Abaregwa mu Rubanza Porokireri aburana na Turinabo na bagenzi be, rwerekeranye n’ibyaha byo gusuzugura Urukiko, agamije gutuma ibyemezo bimuhamya ibyaha, byafashwe na TPIR, bivanwaho. Bivugwa kandi ko Ngirabatware yarenze ku mategeko ashyiraho ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Ku itariki ya 27 Nzeri 2019, Urugereko rw’Ubujurire rwatanze umwanzuro warwo ku byerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rwa Ngirabatware. Urugereko rw’Ubujurire rwateye utwatsi ibimenyetso Ngirabatware yatanze mu iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rwe, ashaka kwerekana ko abatangabuhamya bane b’ingenzi Urugereko rwa TPIR rwashingiyeho rumuhamya icyaha cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, n’icyo gukangurira abantu kuyikora no kubashyigikira mu kuyikora, bisubiyeho, nta kubeshya, bakavuguruza ubuhamya batanze mu rw’iremezo. Urugereko rw’Ubujurire rwasanze uko ibintu byagenze kugira ngo abo batangabuhamya bane bisubireho bavuguruze ubuhamya batanze mbere biteye amakenga menshi. Mu byari biteye amakenga harimo kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko, muri urwo rwego rwo kuvuguruza ubuhamya batanze mbere, abo batangabuhamya bahawe amafaranga cyangwa basabye kuyahabwa, kimwe no kuba hari abandi bantu bashobora kuba bari bihishe inyuma y’icyo gikorwa cyo kwisubiraho kw’abo batangabuhamya. Urugereko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro uvuga ko imikirize y’urubanza mu bujurire, aho Ngirabatware yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, igumyeho. Bityo rero, kubera icyo gihano yakatiwe, ubu Ngirabatware aracyari muri gereza.

Ibizabera muri uwo muhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere bizagenda byerekanwa ku rubuga rwa interinete nyuma y’iminota 30 bibaye. Uwo muhango kandi numara kurangira, videwo yawo izashyirwa ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT.

Uwo muhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere uzabera mu ruhame. Abanyamakuru bifuza kuzaza kuwukurikirana basabwe kubyemeza bitarenze saa kumi z’igicamunsi ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2019 kuri iyi aderese: mict-registryarusha [at] un.org.