IRMCT yakiriye, ku biro byayo by’Arusha, itsinda ry’Abacamanza Bakuru b’ibihugu by’Afurika byatoranyijwe

Mechanism
Arusha
Mechanism welcomes Delegation of Chief Justices from Selected African Countries to its Arusha premises

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2019, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwakiriye, ku biro byarwo by’Arusha, Abacamanza Bakuru b’ibihugu bya Gambiya, Ghana, Mauritius, Nigeriya, Sierra Leone, Tanzaniya na Zambiya, mu rwego rw’urugendo rwabo rw’akazi bagiriye muri Tanzaniya, rwateguwe n’Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga n’Umuryango Nyafurika w’Amategeko Mpuzamahanga.

Gerefiye wa IRMCT, Olufemi Elias, ari kumwe n’abahagarariye inzego eshatu za IRMCT, yakiranye ubwuzu Abacamanza Bakuru maze abasobanurira manda, inzego n’inshingano bya IRMCT hamwe n’imirimo yerekeranye n’imanza irimo gukorwa. Abacamanza Bakuru bashimiye abahagarariye IRMCT kuba babakiranye urugwiro kandi bakabagezaho amakuru yerekeranye n’imirimo ya IRMCT.

Basoje uruzinduko rwabo basura icyumba cy’iburanisha, isomero n’ubushyinguranyandiko bya IRMCT.