KAYISHEMA, Fulgence (MICT-12-23)

Transferred

Fulgence Kayishema yari umugenzacyaha muri Komine ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, mu Rwanda, mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga.

Umwaka yavutsemo n’aho yavukiye

1961, Komine ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, Rwanda

Inyandiko y’ibirego

Inyandiko y’ibirego ya mbere yamukorewe yemejwe n’Umucamanza wa TPIR ku itariki ya 28 Ugushyingo 1995
Inyandiko y’ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 5 Nyakanga 2001

Aho urubanza rugeze

Yafashwe ku itariki 24 Gicurasi 2023/p>

INYANDIKO Y’IBIREGOT

Fulgence Kayishema yarezwe icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, mu Rwanda, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994; muri icyo gihe akaba yari umugenzacyaha muri ako gace.

Mu Nyandiko y’ibirego igenderwaho yakorewe Kayishema, yo ku itariki ya 5 Nyakanga 2001 (“Inyandiko y’ibirego”), aregwa kwica Abatutsi cyangwa kubateza ububabare buzahaza umubiri cyangwa mu mutwe cyangwa, ibyo byaramuka bitamuhamye, kuba icyitso cy’ababikoze, ku itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994 cyangwa hagati y’ayo matariki, muri Komine Kivumu, muri Perefegitura ya Kibuye, agamije kubarimbura bose cyangwa igice cyabo, bazira ubwoko bwabo. Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo kandi ko Kayishema n’abandi bantu bumvikanye kugira ngo bakore jenoside ku itariki ya 6 no ku ya 20 Mata 1994 cyangwa hagati y’ayo matariki, muri Komine ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, bica abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi cyangwa babateza ububabare bubazahaza umubiri cyangwa mu mutwe bagamije kurimbura abo bantu bose cyangwa igice cyabo.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo kandi ko, ku itariki ya 15 Mata 1994 cyangwa hafi yayo, Kayishema yacuze umugambi wo gusenya Kiriziya ya Nyange, muri Komine ya Kivumu, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo, ahamagarira abandi bantu uwo mugambi, abategeka kuwushyira mu bikorwa cyangwa awubashyigikiramo. Bivugwa ko iyo kiriziya imaze gusenywa, abenshi mu Batutsi bo muri Komine ya Kivumu bishwe ku buryo, muri Nyakanga 1994, nta Mututsi wari ukibarizwa muri iyo komine.

Ikirego cya jenoside (Ikirego cya 1)

Ikirego cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside (Ikirego cya 2)

Ikirego cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside (Ikirego cya 3) 

Ikirego cy’ibyaha byibasiye inyokomuntu

  • Itsembatsemba (Ikirego cya 4)

KWIMURIRA URUBANZA MU RWANDA

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2012, Urugereko rwa TPIR rwategetse ko urubanza rwa Fulgence Kayishema rwimurirwa muri Repubulika y’u Rwanda (“U Rwanda”).

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2014, Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT, Vagn Joensen, yasabye ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gushakisha Kayishema, kumufata no kumushyikiriza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2023 Kayishema yafatiwe i Paarl, muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa abayobozi b’icyo gihugu bafatanyijemo n’Ikipe ishinzwe gushakisha abantu baregwa batarafatwa y’Ibiro bya Porokireri wa IRMCT. Byitezwe ko Kayishema azoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho aburanishirizwa.