Gerefiye Abubacarr M. Tambadou yasoje uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Abubacarr M. Tambadou, Gerefiye w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Repubulika y’u Rwanda (Rwanda), kuva ku itariki ya 22 kugera ku ya 25 Kamena 2025, mu rwego rw’ubufatanye bwa hafi u Rwanda rufitanye na IRMCT.
Mu ruzinduko rwe, Gerefiye yabonanye n’abayobozi bakuru ba Reta y’u Rwanda barimo Nyakubahwa Olivier Jean Patrick Nduhungirehe (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane), Nyakubahwa Dogiteri Emmanuel Ugirashebuja (Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Reta) n’Angélique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.
Gerefiye yongeye gushimangira ko IRMCT izakomeza gukorana n’abayobozi bo mu Rwanda anashimira cyane Reta kuba yarakoze ku buryo abatangabuhamya n’abantu bakorewe ibyaha bakomeza guhabwa serivise z’ubuvuzi n’izerekeranye n’ubujyanama ku bibazo by’ihungabana, nyuma y’uko Ibiro bya IRMCT, i Kigali, bisoje ibikorwa byabyo ku itariki ya 31 Kanama 2024 maze ibikorwa byo kubifunga bigasozwa ku itariki ya 18 Ukwakira 2024. Igikorwa cyo kwimura serivise zo kwita ku batangabuhamya, cyagenze neza, cyagezweho kubera amanama, yatanze umusaruro mwiza, yahuje abagize itsinda ry’akazi ryarimo abahagarariye Ibiro bya Gerefiye wa IRMCT n’abahagarariye u Rwanda kandi gishingiye ku Itegeko ryatanzwe n’Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT kugira ngo zimwe mu ngamba zo kurinda umutekano w’abantu bakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya babyemeye zihindurwe.
Gerefiye yashimangiye kandi akamaro k’imikoranire irambye hagati ya IRMCT n’abayobozi bo mu Rwanda mu rwego rwo gusigasira umurage w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’uwa IRMCT. Yanagarutse ku ruhare rwa IRMCT mu gushyigikira inkiko z’ibihugu n’ubwiyunge ibinyujije, by’umwihariko, mu kunoza uburyo rubanda bagera ku bushyinguranyandiko, gutanga amakopi, byemejwe ko ahuye n’umwimerere, y’amadosiye y’imanza no korohereza abatangabuhamya batanga ubuhamya mu nkiko zo mu bihugu.
Gerefiye yabonanye kandi na Perezida n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ba IBUKA, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Gerefiye Tambadou yaganiriye na bo ku byerekeranye n’imikoranire myiza IRMCT ifitanye na IBUKA kandi ashimangira ko IRMCT itazatezuka ku bikorwa byo kwita ku batangabuhamya n’abantu bakorewe ibyaha.