Porokireri Brammertz yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Bwana Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo i Kigali, mu Rwanda, kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 9 Gicurasi 2025, mu rwego rw’ubufatanye Ibiro bye bikomeje kugirana n’abayobozi bo mu Rwanda mu byerekeranye n’ibikorwa by’iperereza no gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Muri urwo ruzinduko, Porokireri yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera, Angélique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru, Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Porisi y’igihugu ndetse na Koroneri Pacifique Kabanda, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha na Consolée Kamarampaka, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha.
Mu biganiro yagiranye n’abo bayobozi bo mu Rwanda, Porokireri Brammertz yagaragaje ibyagezweho kubera ubufasha Ibiro bye biha u Rwanda, hashingiwe ku biteganywa n’Ingingo ya 28(3) ya Sitati ya IRMCT, mu gushakisha no gutahura abantu bahunze ubutabera bakurikiranyweho jenoside, kubakoraho iperereza no kubacira imanza. Porokireri Brammertz kandi yagaragaje umusaruro ukomoka ku bufatanye bukomeye hagati y’Ibiro bye, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bo ku rwego rw’igihugu mu gushyikiriza inkiko zo hirya no hino mu bihugu abantu bakekwaho icyaha cya jenoside bahunze ubutabera. Banaganiriye kandi ku nzitizi ziriho ku byerekeranye no kohereza mu Rwanda abantu bahunze ubutabera no gutahura aho abandi baherereye nyuma y’imyaka irenga 30 jenoside ibaye.
Abo bayobozi bo mu Rwanda bagaragarije Porokireri Brammertz ko bamushyigikiye cyane kubera ubufasha bukomeye bahawe n’Ibiro bye kandi barebera hamwe ibindi bikorwa bafatanyamo kugira ngo abantu bakorewe ibyaha n’abarokotse jenoside barusheho guhabwa ubutabera.
Muri urwo ruzinduko rwe i Kigali, Porokireri Brammertz yanabonanye n’abadiporomate batandukanye.