Uwari warahunze ubutabera Fulgence Kayishema Yafashwe

Ibiro bya Porokireri
Arusha, The Hague
Uwari warahunze ubutabera Fulgence Kayishema Yafashwe
ICTR Fugitive Fulgence Kayishema arrested

Ejo mu gicamunsi, Fulgence Kayishema – umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside – yarafashwe muri Paarl, South Africa mu gikorwa abashinzwe gukurikirana abahunze ubutabera mu biro bya Porokireri wa IRMCT bakoranye n’inzego zibishinzwe muri Afurika yËpfo

Kayishema araregwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’Abatutsi bagera kuri 2000 harimo abagore, abana  n’abantu bakuze kuri Kiriziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yari yarahunze ubutabera kuva muri 2001.

Ku bijyanye n'ifatwa, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yagize ati:

“Fulgence Kayishema yari yaratorotse imyaka irenga makumyabiri. Ifatwa rye ryemeza ko amaherezo azakurikiranwa n'ubutabera kubera ibyaha aregwa.

Itsembabwoko nicyo icyaha gikomeye muri kamere y’ibyaha mu bantu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni uburyo bufatika bwerekana ko gukurikirana abanyabyaha bidahagarara kandi ko ubutabera buzakorwa, nubwo byatwara igihe kingana n’iki.

Iperereza ryimbitse ryatumye ifatwa rya Kayishema rishoboka ryanyuze ku nkunga n’ubufatanye bwa Repubulika y’Afurika yepfo hamwe na n’itisinda ryashizweho gukurikirana iyi dosiye ryashyizweho na Perezida Ramaphosa kugira ngo rifashe itsinda ryacu rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera. Ibiro byanjye birifuza gushimira by'umwihariko Ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha bwibanze, abashinzwe iperereza muri Eastern Cape, Interpol ikorera mu gipolisi cya Afurika y’Epfo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Afurika yËpfo. Ubuhanga bwabo budasanzwe, gukomera n’ubufatanye byari ingenzi kugirango iyi ntsinzi igerweho.

Twabonye kandi inkunga ikomeye yatanzwe n’amatsinda y’abashinzwe umutekano mu bindi bihugu bya Afurika, cyane cyane Ubwami bwa Eswatini na Repubulika ya Mozambike. Abategetsi b'u Rwanda bayobowe n'umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye bakomeje kutubera abafatanyabikorwa bakomeye kandi batanga ubufasha bw'ingenzi. Hanyuma, abadushyigikiye ahandi kwisi, harimo Reta zunzubumwe za Amerika, Kanada n'Ubwongereza, batanze ubufasha bukomeye nkuko babikoze mu myaka myinshi. Ifatwa rya Kayishema ryongeye kwerekana ko ubutabera bushobora kuboneka, uko ikibazo cyaba kimeze kwose, binyuze mu bufatanye hagati y’inzego mpuzamahanga n’inzego zo mu bihugu zishinzwe ubugenzabyaha.

Uyu munsi ni umunsi utwibutsa ahohotewe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Nyuma y’imyaka makumyabiri n'icyenda, bakomeje kwihanganira inkovu kumubiri no mu bitekerezo by’ububabare bwabo. Ibiro byanjye bishimangira ko tuzakomeza gushyira ingufu mu gushaka ubutabera mu izina ryabo, kandi mu gusohoza inshingano zacu tugira uruhare mu ejo hazaza heza kandi mu mahoro ku baturage b'u Rwanda. ”

Kayishema arashinjwa n’urukiko mpuzamahanga rw’umuryango w’abibumbye rw’u Rwanda (ICTR). Akurikiranyweho icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu kubera ubwicanyi n’ibindi byaha byakorewe muri Komini ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Inyandiko y'ibirego ivuga ko ku ya 15 Mata 1994, Kayishema, hamwe n'abandi bafatanyabikorwa, bishe abantu barenga 2000, harimo abagabo, abagore, abasaza ndetse n’impunzi ku rusengero rwa Nyange muri komini ya Kivumu. Kayishema yagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwo bwicanyi, harimo no kugura no gutanga peteroli yo gutwika Kiliziya hamwe n’abari bayihungiyemo. Gutwika Kiriziya binaniranye, Kayishema n'abandi bakoresheje ibikoreshwa kwubaka no gusenya imihanda n’bindi bikorwa remezo (bulldozer) gusenya kiliziya, no kwica abari bayihungiyemo. Kayishema n'abandi bahise bagenzura iyimurwa ry’imirambo bayivana mu rusengero bayijyana mu mva rusange mu minsi igera kuri ibiri yakurikiye.

Iperereza ryatumye Kayishema atabwa muri yombi ryagizwemo uruhare n’ibihugu byinshi muri Afurika ndetse n'ahandi, ku bufatanye bukomeye n’inzego nyinshi z’ibihugu zishinzwe ubugenzacyaha hamwe n’izishinzwe abinjira n’abasohoka. Mu gihe yahungaga ubutabera, Kayishema yakoresheje amazina atandukanye n’inyandiko mpimbano kugira ngo ahishe umwirondoro naho aherereye. Yakomeje gukorana n’abantu yizeraga, barimo abagize umuryango we, abagize icyahoze ari Ingabo z’Urwanda (ex-FAR) hamwe n’abahoze mu mutwe w ínyeshyamba za FDLR, ndetse n’abo bahuje ingengabitekerezo ya jenoside. Kayishema yatawe muri yombi binyuze mu iperereza ryakozwe n'isesengura ryifashishije ibimenyetso byinshi bituruka ku buryo busanzwe bw’ipererza ndetse n'ubugezweho.

Ifatwa rya Kayishema ryerekana indi ntambwe yatewe mu ngamba z’ibiro by’ubushinjacyaha zo gukurikirana abantu bose basigaye barahunze icyaha cya jenoside n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2020, itsinda ry’ibiro by’Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT rimaze gufata cyangwa kugaragaza aho abantu batanu baherereyea harimo Félicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, na Phéneas Munyarugarama. Ubu hasigaye abantu batatu gusa bahunze ubutabera bagishakishwa na IRMCT.