Porokireri Brammertz mu butumwa bw’akazi i Kigali

Porokireri
Arusha
Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz

Kuva ku itariki ya 26 kugera ku ya 30 Mata, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”), azaba ari mu ruzinduko i Kigali, mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo asanzwe ageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye buri mezi atandatu.

Porokireri Brammertz azabonana na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera, Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru n’abandi bayobozi bakuru ba Reta y’u Rwanda. Muri zimwe mu ngingo bazaganiraho harimo ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ibiro bya Porokireri wa IRMCT na Reta y’u Rwanda ku byerekeranye no kuburanisha Félicien Kabuga, kugeza imbere y’ubutabera abantu batandatu Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreye Inyandiko z’ibirego bakaba batarafatwa, no gutera inkunga Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru mu bikorwa byarwo bigamije gushyikiriza inzego z’ubutabera abakekwaho ibyaha bya jenoside bari hirya no hino ku isi.

Porokireri azabonana kandi n’abahagarariye abakorewe ibyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse, anabonane kandi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Porokireri Brammertz azageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi raporo ye itaha muri Kamena 2021.