Ibibazo n’Ibisubizo

IRMCT ni Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rushamikiye ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye. Urwo rwego rwashyiriweho gukomeza ububasha, uburenganzira, inshingano n’imirimo y’ingenzi by’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), n’iby’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) igihe izi nkiko zizarangiriza manda zazo.

Mu gihe abagize Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye baganiraga ku ngamba zirebana n’irangiza ry’imirimo ya TPIR na TPIY, byagaragaye ko hari inshingano nyinshi zitari guhita zirangira ubwo TPIR na TPIY zizaba zifunze imiryango. Hagaragaye kandi ko urwego ruto rudahoraho rwatuma izo nkiko zombi zirangiza imirimo yazo, rukanakomeza inshingano z’ingenzi, nko gufata abaregwa batarafatwa, kurinda umutekano w’abatangabuhamya, kugenzura uburyo abakatiwe bafunzwemo, no korohereza abantu kugera ku makuru abitse mu bushyinguranyandiko.

Icyemezo cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi cya 1966 (2010) cyashyizeho IRMCT nk’urwego rufite amashami abiri: ishami rimwe ryo gukora imirimo y’insigarira ya TPIR, riri Arusha (Tanzaniya); n’irindi ryo kurangiza imirimo izasigwa na TPIY, riri i Lahe (mu Buholandi).

Ishami rya Arusha ryatangiye gukora ku itariki ya 1 Nyakanga 2012 naho ishami ry’i Lahe ryatangiye imirimo yaryo ku itariki ya 1 Nyakanga 2013.

N’ubwo ayo mashami yombi ahuje inshingano kandi agasangira ubuyobozi, buri shami ryibanda ku bintu byihariye bikenewe aho rikorera.

Hashingiwe kuri Sitati yayo, yometse ku Cyemezo cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi cya 1966 (2010), IRMCT ishinzwe:

  • Gushakisha no kuburanisha abarezwe batarafatwa. Mu gihe abantu bose barezwe  na TPIY bafashwe, kugeza mu Ukuboza 2015, abantu umunani barezwe na TPIR kubera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bari batarafatwa, abandi batatu bakagomba kuzaburanishwa na IRMCT;
  • Kuburanisha no kurangiza mu rw’ubujurire imanza zaburanishijwe na TPIR na TPIY mu rw’iremezo;
  • Gusuzuma ibyifuzo bisaba isubirishamo ry’iminza zaciwe na TPIR na TPIY no kongera kuziburanisha;
  • Gukora iperereza, kuburanisha mu rw’iremezo no mu rw’ubujurire imanza zo gusuzugura Urukiko n’izo gutanga ubuhamya bw’ikinyoma;
  • Kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya batanze ubuhamya muri TPIR, TPIY no muri IRMCT;
  • Kugenzura uburyo abakatiwe na TPIR, TPIY na IRMCT barangizamo ibihano byabo;
  • Gutera inkunga inkiko zo mu bihugu mu rwego rw’iperereza no kuburanisha imanza zirebana n’ibyaha by’intambara n’ibindi bikorwa byo kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara;
  • Kurinda no gucunga ubushyinguranyandiko bwa TPIR, TPIY na IRMCT.

 

  • TPIY yahawe inshingano yo kuburanisha abantu bakekwaho kuba barakoze ibikorwa binyuranyije bikomeye n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara byakorewe ku butaka bw’icyahoze ari Yugosilaviya kuva mu mwaka wa 1991;
  • TPIR yahawe inshingano yo kuburanisha abantu bakekwaho kuba barakoreye ibyaha bimwe na bimwe ku butaka bw’u Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo, hagati y’itariki ya 1 Mutarama 1994 n’iya 31 Ukuboza 1994;
  • IRMCT ifite ububasha bwo kuburanisha: 1) abantu bari abayobozi bo mu rwego rwo hejuru barezwe na TPIR cyangwa na TPIY kubera ibyaha bikomeye cyane; na 2) abantu batari mu bayobozi bo mu rwego rwo hejuru barezwe na TPIR cyangwa na TPIY kubera ibyaha bikomeye, iyo hakozwe ibishoboka byose bishyize mu gaciro kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko z’ibihugu ariko bikananirana;
  • IRMCT ntizakora inyandiko z’ibirego nshya zirebana na jenoside n’ibindi byaha binyuranyije bikomeye n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara; cyakora, IRMCT ifite ububasha bwo kurega no gukurikirana: abantu bivanga, cyangwa bivanze, mu bikorwa by’ubucamanza bwa IRMCT cyangwa bw’Inkiko zombi; n’abatangabuhamya batanze ubuhamya bw’ikinyoma nkana;
  • Ibyongeye kandi, IRMCT ishinzwe kurinda umutekano w’abatangabuhamya, kugenzura irangizwa ry’ibihano, gucunga ubushyinguranyandiko, gushakisha abarezwe batarafatwa no gushyigikira inzego z’ubushinjacyaha bw’ibihugu ku birebana n’imanza zaciwe na TPIR na TPIY.  

Hashingiwe ku Cyemezo cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi cya 1966 (2010), IRMCT ni urwego ruto rudahoraho, rwashyiriweho kugira ngo rurangize inshingano zarwo mu buryo buboneye cyane kandi budahenze.

IRMCT ifite Perezida, Porokireri na Gerefiye amashami yayo yombi ahuriyeho. Ifite risiti y’abacamanza bigenga baba gusa ku byicaro by’amashami ya IRMCT igihe bahakenewe, bisabwe na Perezida.

Byongeye kandi, Ibiro bya Porokireri n’ibya Gerefiye byisunga abakozi b’ingenzi bakora imirimo ya buri munsi kandi bikagira risiti y’abakozi babifitiye ubushobozi bashobora kwitabazwa byihutirwa mu gihe akazi kabaye kenshi. Hari risiti y’abavoka b’Ubwunganizi ihora isubirwamo kugira ngo hubahirizwe ibisabwa ngo imanza zicibwe mu buryo buboneye.

Mu bintu byinshi IRMCT yagezeho kugeza ubu harimo:

  • Gutangira gukorera Arusha n’i Lahe hakurikijwe ibyasabwe no mu bihe byateganyijwe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye no kwimurira muri ayo mashami imirimo y’ingenzi ya TPIR na TPIY nta kirogoya;
  • Gutangira inshingano zo kuburanisha no kurangiza mu bujurire imanza zatangiwe inyandiko y’ubujurire igihe ishami rya IRMCT urwo rubanza rureba ryari ryaramaze gutangira imirimo yaryo. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2014, Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwasomye urubanza rwarwo rwa mbere mu Rubanza rwa  Ngirabatware, nta gutinda kubayeho;
  • Kwegurira IRMCT, nta ngorane zibayeho, imirimo yo kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw‘abatangabuhamya, nyuma yo gushyiraho Agashami gashya gashinzwe kwita ku batangabuhamya no kubarindira umutekano;
  • Ishyirwaho ry’Ishami rya IRMCT rishinzwe ubushyinguranyandiko (MARS). Guhera mu mpera z’umwaka wa 2015, IRMCT izaba ishinzwe gushyingura inyandiko zose za TPIR. Umurimo wo kwimura inyandiko zitabitse mu buryo bwa eregitoroniki zerekeye imanza zose TPIY yarangije kuburanisha warangiye ku itariki ya 1 Mutarama 2015;
  • Kwegurirwa inshingano zose zo kugenzura irangiza ry’ibihano byatanzwe na TPIR na TPIY mu bihugu byinshi biri ku migabane y’isi ibiri ,;
  • Gushyiraho za poritike n’uburyo buhuriweho bwo gusubiza ibyifuzo by’inkiko z’ibihugu bisaba inkunga;
  • Gutangiza imirimo y’ubwubatsi bw’inyubako ishami rya Arusha rya IRMCT rizakoreramo.

Ubushyinguranyandiko bwa TPIY n’ubwa TPIR bukubiyemo inyandiko, amafirimi, amajwi n’amashusho byafashwe, n'ibintu byatoraguwe ahantu hakorewe iperereza, inyandiko z’ibirego n’inyandiko z’iburanisha; inyandiko zijyanye n’ifungwa ry’abaregwa; izijyanye no kurinda umutekano w’abatangabuhamya, irangiza ry’ibihano n’imikoranire y’Inkiko n’ibihugu, izindi nzego zubahiriza amategeko, imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri Reta na rubanda muri rusange.

Ubushyinguranyandiko ni umutungo w’Umuryango w’Abibumbye ucunzwe na IRMCT hifashishijwe uburyo bwo kurinda umutekano w’amakuru no kuyageraho bukurikiza ibisabwa ngenderwaho bihanitse byo mu rwego mpuzamahanga ku bijyanye no kubika ibiri mu bushyinguranyandiko no kubungabunga urwego rw’umutekano wabyo.

Icyemezo cyo kubaka ibiro bishya IRMCT izakoreramo cyafashwe nyuma yo gusuzuma byimbitse ibintu IRMCT ikeneye mu mirimo yayo. Iyo nyubako nshya, irimo n’icyumba cy’iburanisha, ubushyinguranyandiko n’amazu y’ibiro, yahanzwe ku buryo izakorerwamo imirimo yihariye ya IRMCT, nk’urugero, kurangiza imirimo yerekeye imanza itararangiye, gucunga ubushyinguranyandiko no kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yagize ubuntu itanga ikibanza na bimwe mu bikorwaremezo bikenewe, nta kiguzi isabye Umuryango w’Abibumbye. Ahantu heza kurusha ahandi hatoranyijwe ni ahitwa Lakilaki, mu nkengero z’umugi wa Arusha n’ikibuga cy’indege cyawo. Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho ku itariki ya 1 Nyakanga 2015 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo y’ubwubatsi bw’ibyo biro bishya yitezwe kurangira mu mwaka wa 2016.