UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BCS
EN | FR | BCS

Ifoto imwe sobanura
byinshi kurusha
amagambo igihumbi

Pencil

Imurikanyandiko ku rubuga rwa interineti
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha

Abatangabuhamya bagera ku bihumbi birindwi batanze ubuhamya imbere y'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”), Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (“TPIY”), n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (“IRMCT”).

Mu buhamya bwanditse n'ubwo batangiye mu Rukiko, abo batangabuhamya bagejeje kuri izo Nkiko ibitekerezo by'impuguke, amakuru y'ibanga bamenyeye aho babaye n'ubuhamya butaziguye ku byaha byakozwe mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosilaviya mu myaka ya za 90.

Mu rwego rwo gushyigikira ubuhamya bwanditse n'ubwo batanze mu Rukiko, abatangabuhamya bamwe na bamwe bakoze ibishushanyo bisobanura inshoza z'urusobe, ibyabaye byihariye cyangwa ibintu n'ahantu runaka. Ibyo bishushanyo bifasha gusobanura uburyo, ahantu n'impamvu ibintu runaka byabaye cyangwa bigafasha kumvikanisha ibitekerezo n'imikorere y'ibintu by'urusobe. Rimwe na rimwe, hari ubwo abatangabuhamya basabwaga gutanga ubuhamya kuri bimwe mu bigize bene ibyo bishushanyo byashushanyijwe n'abandi.

Iri murika ryerekana ibishushanyo binyuranye, byose byakiriwe nk'ibimenyetso gihamya mu manza zaburanishijwe n'izo Nkiko. Rigaragaza uburyo bunyuranye ibyo bishushanyo byakoreshejwe mu manza zaburanishijwe.

Protected witness image

Ingamba zirebana
n'umutekano
w'abatangabuhamya

Ingingo ya 20 ya Sitati ya IRMCT iha IRMCT inshingano zo kurinda umutekano w'abatangabuhamya n'abakorewe ibyaha muri TPIY, TPIR na IRMCT. Mu gihe TPIY igikomeza kurinda umutekano w'abatangabuhamya mu manza zikiburanishwa muri TPIY, IRMCT ikora imirimo yose irebana no kurinda umutekano w'abatangabuhamya n'uw'abakorewe ibyaha bafitanye isano n'imanza zarangijwe n'izo nkiko zombi n'imanza zikiburanishwa na IRMCT.

Komeza usome