UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BCS

Ikigo cya gisirikare cya Gisenyi

Cyashushanyijwe n’umutangabuhamya wiswe RO-1

Ikimenyetso gihamya No D. NS99

28 Nyakanga 2005

Urubanza Porokireri aburana na Théoneste Bagosora na bagenzi be (Urubanza rwitiriwe abasirikare I), ICTR-98-41

Iki ni igishushanyo kigaragaza Ikigo cya gisirikare cya Gisenyi muri Gisenyi, Rwanda, aho Anatole Nsengiyumva, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Bagosora na bagenzi be, yari komanda muri Mata 1994.

Iki gishushanyo cyashushanyijwe n’umutangabuhamya ushinjura wiswe RO-1 kandi acyifashisha mu buhamya yatangiye mu Rukiko agaragaza ikigo Nsengiyumva yayoboraga, inyubako bivugwa ko abasivire bateraniyemo nyuma y’urupfu rwa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, n’ahandi hantu h’ingenzi muri icyo kigo, akaba yaraherekanye yifashishije imibare yanditse mu ibara ritukura.

Atanga ubuhamya mu Rukiko, RO-1 yanditse inyuguti ya “P” kuri icyo gishushanyo agaragaza ahantu hari ikibuga cyaberagamo akarasisi aho Nsengiyumva yagejeje ijambo ku basirikare mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe.