UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BCS

Ikibaya cya Plavno

Cyashushanyijwe n’umutangabuhamya witwa Alun Roberts

Ikimenyetso gihamya No P690

21 Nyakanga 2008

Urubanza rw’Ante Gotovina na bagenzi be, IT-06-90

Umutangabuhamya ushinja witwa Alun Roberts yari umukozi wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu karere k’amajyepfo kari karinzwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Knin, Croatia, kuva hagati muri Nzeri 1993 kugera hagati mu Ukwakira 1995. Uyu mutangabuhamya avuga ko yashushanyije iki gishushanyo ku itariki ya 25 Kanama 1995, ubwo yari mu nzira agana mu rusisiro rwa Zečevići, mu majyaruguru ya Knin, ajya kubonana n’abaturage na Porisi ya Croatia.

Ibyo yabikoze ubwo we n’abandi bari bagize itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye bari “batangajwe” no “kubona, ku buryo butunguranye,” umurongo w’amamodoka 11 cyangwa 12 ahagaze kandi nta bantu bayarimo, bakaba baraketse ko yari ay’imitwe yihariye ya Porisi yari aparitse iruhande rw’umuhanda mu kibaya cya Plavno (Hagaragazwa n’urukurikirane rw’utuzu twa mpande enye dushushanyije iruhande rw’umuhanda uri ku ruhande rw’ibumoso rw’ikarita). Nta n’umwe mu baje muri ayo mamodoka wagaragaraga aho ngaho.

Mu buhamya bwe mu Rukiko, Roberts avuga ko bamaze kugera i Zečevići, humvikanye urusaku rw’amasasu yavugiraga mu rusisiro rwa Grubori, hakurya y’ikibaya cya Plavno. Ako kanya bahise babona umwotsi utangiye kuzamuka hejuru y’urwo rusisiro. Mu buhamya bwanditse yatanze, Roberts avuga ko we na bagenzi be bari kumwe bo mu itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye bahise bajya i Grubori gukora iperereza no kureba ibyari byangijwe. Bageze hafi y’urwo rusisiro, bahuye n’abagore benshi bamanuka birukanka mu kayira batakamba bagira bati “abasirikare baje, abasirikare baje”. Nyuma yaho, bagaruka bongeye kunyura ha handi hari haparitse amamodoka ari ku murongo, basanga amwe muri yo yamaze kugenda.