Inyandiko zishyinguye: Ibibazo bikunda kubazwa

INYANDIKO ZISHYINGUYE

Mu bushyinguranyandiko haboneka ibyiciro bitatu by'ingenzi by'inyandiko za TPIR, TPIY na IRMCT:

  1. Inyandiko zerekeranye n'imanza
  2. Inyandiko ziterekeranye n'imanza ariko zifite aho zihuriye n'imigendekere y'imanza
  3. Inyandiko zo mu rwego rw'ubutegetsi

Inyandiko zerekeranye n'imanza zikubiyemo izerekeranye n'imanza zaburanishijwe n'Inkiko, izakomotse mu Ngereko, kwa Porokireri, mu Bwunganizi, kwa Gerefiye, ku baregwa no ku bandi bagira uruhare mu iburanisha (Urugero: Amareta, incuti z'urukiko). Izo nyandiko zirimo:

  • Inyandiko zatanzwe (Urugero: amategeko n'ibyemezo byatanzwe n'Urukiko n'ibyifuzo n'imyanzuro byatanzwe n'ababuranyi n'abandi bagira uruhare mu iburanisha).
  • Ibimenyetso gihamya byashyizwe mu madosiye mu rukiko
  • Inyandikomvugo n'amajwi n'amashusho byafashwe mu iburanisha

Inyandiko zerekeranye n'imigendekere y'imanza: ni izivuga ku iperereza, ku Biro bya Porokireri, ifungwa ry'abantu barezwe n'irangizwa ry'ibihano.

Inyandiko zo mu rwego rw'ubutegetsi dzivuga ku mirimo igenewe gufasha imikorere y'Inkiko zidahoraho na IRMCT, nk'imicungire y'abakozi, ibyerekeranye n'imari no kugura no gutumiza ibikoresho.

Inyandiko zigikoreshwa harimo n'ibimenyetso byakusanyijwe na Porokireri, ziba zitarabikwa mu bushyinguranyandiko.

SERIVISE ZITANGWA

ABANTU N'AHANTU