Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2018, ku cyicaro cyarwo kiri Lakilaki, Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) yakiriye icyiciro cya nyuma cy’Irushanwa rya 18 ryerekeranye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara rihuza Afurika yose kandi ritegurwa buri mwaka na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge.

Iryo rushanwa ryateguwe mu rwego rw’inshingano ya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Roue ufite yo gusobanura kurushaho amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara maze rihuza amakipe y’abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere cya kaminuza mu bihugu by’Afurika bikoresha ururimi rw’icyongereza. Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe icumi yavuye mu bihugu umunani by’Afurika. Abari mu irushanwa basabwe kwishyiramo ko bari mu gihe cy’amahina maze bahabwa inshingano zinyuranye kugira ngo bagaragaze ubumenyi n’ubushobozi bafite mu byerekeranye n’amategeko akurikizwa.

Icyiciro cya nyuma cy’irushanwa cyayobowe na Vagn Joensen, umucamanza wa IRMCT, Faustin Nteziryayo, umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Thadeo Mwenempazi, umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Tanzaniya, Dogiteri Eve Massingham, Umujyanama mu by’amategeko ku rwego rw’akarere muri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge, Ishami rya Nairobi, na Hillary Kiboro, Umujyanama mu by’amategeko muri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge, Ishami rya Nairobi. Ikipe ya Kaminuza ya Reta yo mu ntara ya Midlands muri Zimbabwe ni yo yegukanye intsinzi mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Mu myaka 17 ishize, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, kimwe na IRMCT yarusimbuye, byateye inkunga irushanwa ryerekeranye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara rihuza Afurika yose kandi ritegurwa na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare.