Amategeko agenga ifungwa ya IRMCT yatangiye kubahirizwa kandi hatanzwe Amabwiriza yerekeranye n’iryo fungwa

Mechanism
Arusha, Lahe
A cell at the United Nations Detention Unit in The Hague.
A cell at the United Nations Detention Unit in The Hague.

Uyu munsi, tariki ya 5 Ukuboza 2018, hatangiye kubahirizwa Amategeko agenga ifungwa yemejwe na Theodor Meron, Perezida wa IRMCT. Ayo Mategeko yashyiriweho abantu bategereje kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) mu rw’iremezo cyangwa mu bujurire, cyangwa bafunze ku itegeko rya IRMCT (Amategeko agenga ifungwa).

Ayo Mategeko agenga ifungwa agena imicungire ya Gereza y’Umuryango w’Abibumbye iri Arusha n’iri i Lahe, afungirwamo abantu bategereje kuburanishwa, mu rw’iremezo cyangwa mu bujurire, n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha cyangwa bafunze ku itegeko ry’urwo Rwego. Atuma kandi hakorwa ku buryo uburenganzira bw’abo bantu bukomeza kubahirizwa no kurengerwa mu gihe bafunze. Ayo Mategeko agenga ifungwa yubakiye ku mahame y’ingenzi yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’agaciro ka muntu. Ashingiye kandi ku mategeko mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu ndetse no ku mahame n’ibipimo ngenderwaho byemewe ku rwego mpuzamahanga bigena uburyo abantu bambuwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana bagomba gufatwa, nk’uko biteganywa mu nyandiko z’amategeko, nk’Amategeko yitiriwe Mandela, Icyegeranyo cy’amahame yerekeranye no kurengera abantu bose bafunze mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwaba ubw’agateganyo cyangwa abarimo kurangiza igihano cy’igifungo, hamwe n’Amahame y’ibanze yerekeranye n’uburyo abafungwa bafatwa. Mu gutegura ayo Mategeko agenga ifungwa, IRMCT yanagishije inama Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge. 

Ayo Mategeko agenga ifungwa yubakiye ku Mategeko yagengaga ifungwa y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’ay’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya, kimwe no ku migenzereze myiza y’izo Nkiko zombi mu gucunga ifungwa ry’abantu babaga bafunze ku itegeko ryazo. Igihe ayo Mategeko agenga ifungwa yatangiraga kubahirizwa, Bwana Olufemi Elias, Gerefiye wa IRMCT, yatanze Amabwiriza yerekeranye no kugenzura uko abafungwa basurwa n’uko bohereza cyangwa bakira ubutumwa, ayerekeranye n’uburyo abafungwa bahanwa mu rwego rwa disipurine n’ayerekeranye n’uburyo abafungwa bamenyekanisha ibibazo bafite. Ayo Mabwiriza yose atanga ibisobanuro by’inyongera ku bintu bivugwa, mu buryo bwa rusange, mu Mategeko agenga ifungwa.

Ayo Mategeko agenga ifungwa hamwe n’ayo Mabwiriza ajyanye na yo, bituma habaho urwego rw’amategeko rutuma abafungwa babaho mu mutuzo no mu mutekano, ibyo bigatuma agaciro ka muntu kubahirizwa. 

****

Kanda hano ujye ku Mategeko agenga ifungwa

Kanda hano ujye ku Mabwiriza yerekeranye n’uko abafungwa basurwa n’uko bohereza cyangwa bakira ubutumwa

Kanda hano ujye ku Mabwiriza yerekeranye n’uburyo abafungwa bahanwa mu rwego rwa disipurine

kanda hano ujye kuri paje ya Gereza ya IRMCT