Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Umunyamerikakazi Anne McAuliffe deGuzman Umucamanza wa IRMCT

Mechanism
Arusha, The Hague
Umucamanza Margaret Anne deGuzman
Umucamanza Margaret Anne deGuzman

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yashyize Umucamanza Margaret Anne McAuliffe deGuzman, ukomoka muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), guhera ku itariki ya 22 Ukuboza 2021.

Umucamanza deGuzman aje muri IRMCT ari intiti ifite uburambe mu kazi bw’imyaka irenga 20. Kuva mu mwaka wa 2009, akora kuri Temple University Beasley School of Law, muri Philadelphia, aho ari Porofeseri wigisha amategeko kuri The James E. Beasley akaba kandi ari n’umwe mu Bayobozi bafatanya kuyobora ikigo cyitwa The Institute for International Law and Public Policy. Byongeye kandi, kuva mu mwaka wa 2016, yakoze nk’impuguke ngishwanama mu mishinga yerekeranye n’amategeko mpanabyaha mpuzamahanga, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera nzibacyuho mu kigo cyitwa The Public International Law & Policy Group gikorera Washington, D.C., aho akora nk’Umujyanama mukuru mu by’amategeko. Mbere yaho, Umucamanza deGuzman yakoze imirimo inyuranye yo mu rwego rw’amategeko haba mu gihugu cye cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Umucamanza deGuzman yasohoye inyandiko nyinshi zerekeranye n’amategeko mpanabyaha mpuzamahanga kandi aba mu manama y’ubuyobozi y’ibigo byinshi no mu miryango myinshi. Muri iki gihe, ni umwe mu bafatanya kuyobora umuryango The Women in International Law Interest Group of the American Society of International Law. Byongeye kandi, yabaye mu bagize inama y’ubwanditsi bw’ikinyamakuru The African Journal of International Criminal Justice kuva mu mwaka wa 2014, no mu y’ihuriro ryitwa The Forum for International Criminal and Humanitarian Law, guhera mu wa 2011.

Umucamanza deGuzman yashyizwe ku irisite y’Abacamanza ba IRMCT nyuma y’ukwegura k’Umucamanza Theodor Meron, ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021, bityo azarangiza igihe cyari gisigaye kuri manda y’Umucamanza Meron, ku itariki ya 30 Kamena 2022.

Hashingiwe kuri Sitati yayo, IRMCT ifite risite y’abacamanza bigenga 25 bakorera Amashami ya IRMCT yombi; irya Arusha n’iry’i Lahe.