Imanza

Mu Cyemezo cyayo cya 1966 (2010), Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho MICT kugira ngo ikore imirimo y’ingenzi y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya. Ukurikije manda yayo, MICT yashinzwe ibintu bitandukanye, birimo kugenzura irangizwa ry’ibihano, gususuzuma ibyemezo byo mu rwego rw’ubutegetsi, kugena ababuranisha imanza, gusubiramo imanza, imiburanishirize mu bujurire, imanza zerekeye gusuzugura Urukiko, ibyifuzo bisaba gukuraho icyemezo cyo kohereza imanza mu nkiko z’ibihugu, guhindura ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya, korohereza ababikeneye kugera ku nyandiko zerekeye imanza, imenyekanisha ry’ibimenyetso, guhinduka k’urwego rw’umutekano inyandiko zibitswemo, ibyifuzo bisaba indishyi n’ishyirwaho ry’avoka wunganira uregwa. Zimwe mu manza zikiburanishwa ni agace gato gusa k’izo MICT ifite ibyo isuzumaho muri iki gihe mu rwego rw’imirimo yayo y’ingenzi yavuzwe hejuru. Niba ushaka amakuru ku manza zose MICT ikiburanisha, reba Imanza zose ziburanishwa na IRMCT.

Zimwe mu manza zikiburanishwa

STANIŠIĆ na SIMATOVIĆ (MICT-15-96)

Trial

Jovica Stanišić yari Umukuru w’Ishami rishinzwe umutekano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Repubulika ya Seribiya.

Franko Simatović yakoraga mu Butegetsi bwa kabiri bw’Ishami rishinzwe umutekano muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Repubulika ya Seribiya.

Abaregwa bombi bagizwe abere n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIY ku itariki ya 30 Gicurasi 2013. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2015, Urugereko rw’Ubujurire rwa TPIY rwategetse ko baburanishwa bundi bushya.


MLADIĆ, Ratko (MICT-13-56)

Imihango ibanziriza iburanisha mu bujurire

On 22 November 2017, an ICTY Trial Chamber issued its Judgement in the case of Ratko Mladić. Pursuant to Article 2(2) of the Transitional Arrangements, the Mechanism has competence over appellate proceedings originating from ICTY cases for which the notice of appeal is filed on or after 1 July 2013.


NGIRABATWARE, Augustin (MICT-19-121)

Imihango ibanziriza iburanisha mu rw’iremezo

In July 1990, Ngirabatware was appointed Minister of Planning, a position he retained as part of the Interim Rwandan Government in April 1994. He was also a member of the Préfecture Committee of the National Republican Movement for Democracy and Development (“MRND”) political party in Gisenyi Préfecture, the National Committee of the MRND, and the technical committee of Nyamyumba Commune.

In accordance with Article 1(4)(a) of the Statute and Rule 90 of the Rules, the Mechanism has the competence to conduct investigations, trials, and appeals in cases of contempt of court arising out of Mechanism, ICTR or ICTY proceedings. Those who knowingly and willfully interfere with the administration of justice, or incite or attempt to commit any of the acts punishable as contempt of the Mechanism, the ICTY or the ICTR, can be held in contempt.

The Indictment against Augustin Ngirabatware charges two counts of contempt of the ICTR and the Mechanism and one count of incitement to commit contempt of the ICTR and the Mechanism. Judge Vagn Joensen confirmed the Indictment in the Decision on Confirmation of Indictment on 10 October 2019, and the Prosecution filed a public version of the Indictment on the same day.


TURINABO, Maximilien et al. (MICT-18-116)

Imihango ibanziriza iburanisha mu rw’iremezo

Ku itariki ya 24 Kanama 2018, Umucamanza Seon Ki Park yemeje Inyandiko y’ibirego yo ku itariki ya 5 Kanama 2018 yatanzwe na Porokireri Serge Brammertz. Muri iyo Nyandiko, Porokireri ashinja Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli icyaha cyo gusuzugura no guhamagarira abandi bantu gusuzugura Urukiko, hashingiwe ku Ngingo ya 1(4)(a), 14(1) n’iya 16(4) za Sitati ya IRMCT (“Sitati”) ndetse no ku Nngingo ya 90 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya IRMCT (“Amategeko”).

MAXIMILIEN TURINABO

Mu byiciro bitandukanye igihe Urubanza rwa Ngirabatware rwaburanishwaga na TPIR (Urubanza No ICTR-99-54), Turinabo yakoze nk’umuhuza w’Ubwunganizi n’abatangabuhamya bashinjura muri Gisenyi. 

JEAN DE DIEU NDAGIJIMANA

Kugera hagati mu mwaka wa 1994, Ndagijimana yabaye umwarimu n’umuyobozi w’amashuri muri Gisenyi. Mu bigo by’amashuri yakozeho harimo icya Kiloji n’icya Bwitereke.

DICK PRUDENCE MUNYESHULI

Munyeshuli yabaye umupererezi w’ubwunganizi mu manza zinyuranye zaburanishijwe na TPIR na IRMCT. Kuva nko muri Kanama 2015 kugera muri Mutarama 2018, yari umupererezi mu ikipe y’Ubwunganizi bwa Augustin Ngirabatware.

ANSELME NZABONIMPA

Kugera hagati mu mwaka wa 1994, Nzabonimpa yari Burugumesitiri wa Komine ya Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi, mu Rwanda.

MARIE ROSE FATUMA

Fatuma Ni umupfakazi wa Édouard Byukusenge, wari uzwi no ku izina rya “Cenge” kandi wari umuvandimwe wa Augustin Ngirabatware bahuje umubyeyi umwe.


All Mechanism proceedings