Ku wa gatatu, tariki ya 17 Nyakanga 2013, saa munani z’amanywa, Arusha, Tanzaniya, hateganyijwe inama ntegurarubanza mu rubanza Augustin Ngirabatware aburana na Porokireri (Iyo nama izabera mu cyumba cy’iburanisha cyitiriwe Umucamanza Laïty Kama, etaje ya 4, Kilimanjaro).

Hashingiwe ku mategeko ya MICT, Umucamanza Theodor Meron, Perezida wa MICT, akaba ari na we ushinzwe gutegura urubanza rwa Ngirabatware mu bujurire, yatumije inama ntegurarubanza kugira ngo Ngirabatware, ubu ufungiye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye iri Arusha, ashobore kugeza ku mucamanza ibibazo birebana n’ifungwa rye. Iyo nama ntegurarubanza ni yo ya mbere izaba ikoreshejwe na MICT.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo II rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwaciye urubanza, ruhamya Ngirabatware icyaha cya jenoside, icyo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, n’icyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 35. Ku itariki ya 9 Mata 2013, Ngirabatware yajuririye urwo rubanza muri MICT.

Ngirabatware yavukiye muri Komine ya Nyamyumba, Perefegitura ya Gisenyi, mu Rwanda. Yabaye Minisitiri w’Imigambi ya Leta kuva mu wa 1990 kugeza muri Nyakanga 1994.

MICT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ikaba ishinzwe gukora imirimo y’ingenzi yakorwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilavia n’iyakorwaga na TPIR nyuma y’uko izo nkiko zirangije manda zazo. MICT yahawe ububasha bwo kuburanisha imanza za TPIR zajuririwe ku itariki ya 1 Nyakanga 2012 cyangwa nyuma y’iyo tariki.

Inama ntegurarubanza izabera mu ruhame. Abanyamakuru bifuza kuyizamo basabwe kubimenyesha Ana Maria Fernandez de Soto, Associate Legal Officer mu Biro bya Gerefiye, mbere y’itariki ya 15 Nyakanga 2013, mu buryo bukurikira: bashobora guhamagara kuri nimero +255 27 256 4105 cyangwa bagakoresha email fernandezdesoto [at] un.org.