Porokireri Serge Brammertz wo mu Biro bya Porokireri (OTP) w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC).

Yatangiye amenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko imirimo yo kuburanisha imanza yasubukuwe, nyuma y’amezi atanu gusa icyorezo cya Koronavirusi gitumye IRMCT ihindura uburyo bwo gukora maze abakozi bagatangira gukorera ahandi hatari mu biro.

Ku ishami ry’Arusha, OTP yatanze ibimenyetso byayo mu rubanza rwa Turinabo na bagenzi be mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa kandi ubu irimo kwitegura kuzasubiza ku byerekeranye n’ibimenyetso bizatangwa n’Ubwunganizi. Ku ishami ry’i Lahe, mu rubanza rwa Mladić, imyanzuro mu magambo mu bujurire yatanzwe muri Kanama. Mu rubanza rwa Stanišić na Simatović, ibimenyetso byamaze gutangwa none ubu OTP irimo gutegura imyanzuro nsozarubanza yanditse yayo hamwe n’imyanzuro nsozarubanza mu magambo. Porokireri Brammertz yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko izo manza zose uko ari eshatu zizasomwa bitarenze mu mpera za Gicurasi umwaka utaha.

Ku byerekeranye n’urubanza rwa Kabuga, Porokireri Brammertz yatangaje ko imirimo yo mu cyiciro kibanziriza iburanisha ry’urubanza irimo kugenda neza. N’ubwo hari ingamba zituziga zashyizweho mu rwego rwo kurwanya Koronavirusi, OTP irimo gukora itizigama kugira ngo urubanza rubashe gutangira kuburanishwa kandi yubahirize inshingano zayo zerekeranye n’icyiciro mbanzirinzarubanza. Porokireri yashimangiye kandi anashima ubufatanye bukomeye bwa Guverinoma y’u Rwanda ku byerekeranye n’uru rubanza.

Ku byerekeranye no gushakisha abatarafatwa barezwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Porokireri Brammertz yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko Fulgence Kayishema agishakishwa kuko Afurika y’Epfo itagaragaje ubufatanye nyabwo mu myaka ibiri n’igice ishize.

Porokireri yibukije Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibirego Kayishema aregwa cyane cyane uruhare yaba yaragize mu bwicanyi bwo ku itariki ya 16 Mata 1994 aho Abatutsi b’abasivire ibihumbi bibiri biciwe kuri kiriziya ya Nyange. Yibukije ko “mu gikorwa cy’ubugome na sakirirego ndengakamere, tingatinga yakoreshejwe mu gusenya kiriziya yarimo impunzi”, bityo abagore, abagabo, abana n’abantu bakuze barenga 1.500 bagapfa ibaguye hejuru.

Porokireri Brammertz yakomeje amenyesha ko n’ubwo Kayishema yari yarihishe ubutabera imyaka myinshi, “hashize imyaka igera kuri itatu OTP imutahuye” muri Afurika y’Epfo. Porisi Mpuzamahanga (INTERPOL) imaze kubihamya, OTP yahise isaba abayobozi b’Afurika y’Epfo ubufasha bwo gufata Kayishema byihuse.

Porokireri yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, cyakora, ikibabaje ari uko, mu gihe cy’umwaka n’igice, Afurika y’Epfo itigeze igira icyo ikora kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi. Mu Kuboza 2019, ni bwo hatangijwe igikorwa cyo kumufata. “Cyakora, icyo gihe, Kayishema ntiyongeye kuboneka ngo afatwe”, nk’uko Porokireri abivuga.

Porokireri yavuze ko na n’ubu Afurika y’Epfo itarimo kugaragaza ubufatanye bukwiye. Yasobanuye ko OTP iherutse kohereza incuro ebyiri abakozi bayo mu butumwa muri Afurika y’Epfo kugira ngo bakusanye amakuru y’ingenzi, yari ategerejwe igihe kirekire, yatuma Kayishema akomeza gukurikiranwa. Ikibabaje ni uko, kuri izo ncuro zombi, abakozi boherejwe mu butumwa nta cyo babashije kugeraho.

Avuga ku byerekeranye no gushakisha abantu batarafatwa, Porokireri Brammertz yabwiye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko “kubura ubufatanye bukwiye bikomeje kudindiza imirimo ya OTP”.  Yagize ati “Mu gihe Ibiro nyoboye biri gukora ibishoboka ngo bikureho inzitizi duhura na zo, hakenewe ko Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi idushyigikira byimazeyo. Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bikwiye kumenya ko iyo nsabye ubufatanye bwabyo, mba mbivuga nshyigikiwe rwose n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi”.

Mu gusoza, Porokireri yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibikorwa bya OTP mu gufasha inzego z’ibihugu gukurikirana ibyaha mpuzamahanga mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosilaviya ndetse no mu gushakisha abantu baburiwe irengero.

Ku birebana n’ibyaha byakozwe muri jenoside yabaye mu Rwanda, Porokireri yibukije iby’ifatwa ry’abantu riherutse gukorwa mu Bubirigi no mu Buhorandi maze agira ati “Ifatwa ry’abantu ryakozwe n’abayobozi bo mu Bubirigi no mu Buhorandi ryerekana ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingirakamaro kandi ko ubutabera bushobora kugerwaho mu nkiko zo ku isi hose”. Porokireri Brammertz yashishikarije ibihugu kugaragariza ubufatanye bwuzuye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda mu bikorwa bye byo kumenya irengero ry’abandi bantu bashakishwa n’ubutabera babarirwa mu magana.

Ku birebana n’ibyaha byakorewe mu cyahoze ari Yugosilaviya, Porokireri yavuze ko nk’umusaruro wakomotse ku bikorwa bya OTP, amadosiye menshi y’imanza z’ingenzi z’urusobe yimuriwe muri Korowasiya, Seribiya na Montenegoro. Porokireri yagize ati “Ibi byabaye ni amahirwe akomeye ahawe ibihugu birebwa kugira ngo byerekane, mu buryo busobanutse, ubushake bwa byo bwo kuryoza abantu ibyaha bakoze, cyane cyane mu birebana n’abantu bakekwaho icyaha bo mu rwego rwo hejuru n’abo mu ruciriritse bari bagifite uburyo bwo kwihisha no kudahanirwa ibyo bakoze”..

Ku birebana no gushakisha abantu bataramenyekana aho baherereye nyuma y’imvururu zabaye mu cyahoze ari Yugosilaviya, Porokireri Brammertz yavuze ko OTP ikomeje gukorana na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare n’inzego z’igihugu zishinzwe gushakisha abantu batazwi aho baherereye. Yagize ati “Dushobora kuvuga ko ibikorwa byacu birimo gutanga umusaruro munini”, ashimangira ibyagezweho nk’imva rusange iherutse gutahurwa muri Seribiya n’izindi mva rusange zabonetse muri Bosiniya na Herizegovina mu gihe kirebwa n’iyi raporo. Nk’uko Porokireri yabyibukije Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, “[n]yuma y’imyaka irenga 20 amakimbirane arangiye, imiryango ibihumbi icumi iracyategereje kumenya uko byagendekeye abantu baburiwe irengero. Kumenya uko byagendekeye abantu baburiwe irengero bose ni inshingano tugomba kubahiriza yo mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu”.

Porokireri yasoje ijambo rye ashimira Inama Ishinzwe Amahoro ku isi kubera inkunga ihoraho iyo Nama ikomeje gutera OTP.