ICTR logo

Mu minsi ijana y’ubwicanyi bwabaye hagati ya Mata na Nyakanga 1994, u Rwanda rwagwiririwe n’amwe mu marorerwa yibasiye imbaga mu mateka y’isi. Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni bo mu bwoko bw’Abatutsi, n’Abahutu batari intagondwa bishwe n’Abahutu b’intagondwa. Ubu bwicanyi bwari bufite ubukana busumbye inshuro enye ubwakozwe n’Abanazi igihe bwari bumaramaje.

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR cyangwa Urukiko) ngo rushakishe kandi rucire imanza abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu guha Urukiko inshingano zo gukurikirana no guhana abakoze ubwo bwicanyi, Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashakaga ko « rutanga umusanzu mu nzira y’ubwiyunge no mu kugarura no kubumbatira amahoro » mu Rwanda no mu karere.

Nyuma y’imyaka makumyabiri, mu gihe umuryango mpuzamahanga witegura kwibuka ku mugaragaro Jenoside, Urukiko ruributsa ibikorwa by’ingenzi rwagezeho ndetse n’amasomo rwakuye mu bikorwa bigamije guha ubutabera abakorewe jenoside batagira ingano. Urukiko ruragaragaza kandi rubishimangira imirimo y’ingenzi rusigaje gukora mbere y’uko rurangiza inshingano rwahawe.

URUKIKO MPANABYAHA MPUZAMAHANGA RWASHYIRIWEHO U RWANDA MURI MAKE

Ubwa mbere mu mateka, urukiko mpuzamahanga, by’umwihariko Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwaciriye imanza abantu bakekwaho kuba barakoze icyaha cya jenoside. TPIR yabaye kandi urwego rwa mbere rwemeye ko gusambanya ku gahato ari bumwe mu buryo bwo gukora jenoside.
Infographic
Court hearing during the 'Butare case'

Iburanisha mu rubanza rwitiriwe Butare

Accused in the 'Military I' case - Bagosora et al.

Abaregwa mu rubanza rwitiriwe "urw' Abasirikare rwa mbere" - Bagosora na bagenzi be

Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro kui Isi yashyizeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR cyangwa Urukiko) kugira ngo "rucire imanza abantu bakekwaho kuba barakoreye mu Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo ibikorwa bya jenoside n’ibindi bikorwa binyuranyije bikomeye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 31 Ukuboza 1994". Urukiko rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rukanagira ibiro i Kigali mu Rwanda.  Urugereko rwarwo rw’Ubujurire  rufite icyicaro i Lahe [La Haye] mu Buholandi.

Kuva Urukiko rwatangira imirimo yarwo mu mwaka wa 1995, rwakoze Inyandiko z’ibirego z’ abantu 93 rwabonaga ko bagize uruhare mu bikorwa binyuranyije bikomeye n’Amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Muri abo bakorewe Inyandiko z’ibirego harimo abayobozi bakuru bo mu nzego za gisirikare n’iza guverinoma, abanyapolitiki, abacuruzi, abayobozi b’amadini, ab’imitwe yitwaraga gisirikare n’abo mu nzego z’itangazamakuru.

Urukiko rufatanyije n’izindi nkiko mpuzamahanga rwafashe iya mbere mu gushyiraho ubucamanza mpanabyaha mpuzamahanga bwizewe kandi rwafashe ibyemezo byinshi byabaye ubukemuramanza mu birebana na jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara ndetse no ku birebana n’imiterere y’uburyozwacyaha bw’umuntu nka gatozi n’uburyozwacyaha bw’umuntu ukuriye abandi.

TPIR ni rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere mu mateka rwaciye imanza zifitanye isano na jenoside rukaba kandi n’urwa mbere rwagaragaje uko abantu bagomba kumva igisobanuro cya jenoside gikubiye mu Masezerano Mpuzamahanga y’i Jeneve yo mu mwaka wa 1948. Ni na rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere rwatanze igisobanuro cy’icyaha cyo gusambanya ku gahato mu mategeko mpanabyaha mpuzamahanga kandi rwemeye ko gusambanya ku gahato ari bumwe mu buryo bwo gukora jenoside.

Indi ntambwe ikomeye yatewe mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru, ubwo TPIR yabaga urukiko mpuzamahanga rwa mbere ruhamije abanyamakuru icyaha cyo gutangaza amakuru agamije gushishikariza abaturage gukora ibikorwa bya jenoside.

TPIR  yaciye urubanza rwa nyuma mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, ari rwo rwa Ngirabatware. Ibi bivuga ko imirimo y’Urukiko ifitanye isano n’ica ry’imanza isigaye gusa mu Rugereko rw’Ubujurire. Muri uku kwezi kwa Mata 2014, Urugereko rw’Ubujurire rwa TPIR ruracyasuzuma imanza 5 zikubiyemo ubujurire 17 butandukanye. Hari urundi rubanza rwaciwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwajuririwe mu Rugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (Urwego cyangwa MICT). Urwo Rwego rwatangiye gukora imirimo TPIR yari isigaje ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Umurimo w’ingenzi ukorwa n’Urwego mu yo TPIR yari isigaje gukora ni ugushakisha no gufata abantu 3 batarafatwa ngo bashyikirizwe ubucamanza. TPIR yateguye Inyandiko z’ibirego za Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana bakurikiranweho jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ubu bakaba batarafatwa. Ubufatanye buhoraho na guverinoma z’ibihugu n’umuryango mpuzamahanga muri rusange bufite uruhare runini mu ifatwa ry’aba bantu. Nibaramuka bafashwe Urwego ruzababuranisha kandi rugenzure uko ibihano byose bashobora gukatirwa birangizwa kimwe n’ibindi bihano byose byatanzwe na TPIR mbere.

Biteganyijwe ko TPIR izarangiza imirimo yayo ku mugaragaro igihe izaba imaze gusoma urubanza rwa nyuma mu Rugereko rw’Ubujurire. Mu gihe TPIR igitegereje isomwa ry’uru rubanza mu mwaka wa 2015, ntizahwema kurwanya umuco wo kudahana ku bantu bose bakekwaho ibikorwa bya jenoside  yibanda ku guca imanza, kumenyekanisha ibyo ikora no kwiyongerera ubushobozi. Ibi bikorwa bizafasha TPIR kurangiza inshingano zayo zo guha ubutabera abakorewe jenoside kandi TPIR ikaba yizera ko bizaca intege abandi bantu baba bafite umugambi wo gukora amarorerwa nk’aya mu gihe kizaza.

IBINTU BY’INGENZI BYARANZE AMATEKA YA TPIR

IMIRIMO ISIGAYE

Nyuma y’imyaka 20 habaye amwe mu mahano akomeye yagwiririye ikiremwamuntu mu bihe bya vuba isi irebera, TPIR ikomeje kwibanda ku mirimo yo kurangiza inshingano zayo zo guha ubutabera abantu batabarika bakorewe jenoside.

TPIR yateye intambwe igaragara mu kurangiza inshingano yahawe hakurikijwe Ibyemezo by’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi. Urubanza rwa nyuma mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo, ari rwo rwa Ngirabatware, rwaciwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2012. Ubu Urukiko rurashyira imbaraga nyinshi mu kurangiza guca imanza ziri mu Rugereko rw’Ubujurire no gushyira mu nyandiko amasomo y’ingirakamaro yavuye mu mirimo yarwo igamije guca umuco wo kudahana.

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, Urukiko rwatangiye kwimurira imwe mu mirimo yarwo mu rwego rwarusimbuye rwiswe Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (Urwego cyangwa MICT). Urwego rufite inshingano yo gukora ku buryo imirimo y’ingenzi, irimo gushakisha no gukurikirana abatarafatwa, kimwe no kurinda no gufasha abakorewe ibyaha hamwe n’abatangabuhamya batanze ubuhamya mu rukiko, ikomeza nta nkomyi.

Imanza zikiburanishwa

Muri uku kwezi kwa Mata 2014, mu Rukiko hasigaye imanza eshanu zikiburanishwa zikubiyemo ubujurire 17 bwatanzwe na Porokireri ndetse n’Ubwunganizi bajuririra imanza zaciwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo zirimo abantu 11. Hari urundi rubanza rw’umuntu umwe rwaciwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIR rwajuririwe mu Rwego kandi rutaracibwa.

Infographic

Kwimurira imirimo isigaye muri MICT

UNMICT fugitives poster

Ku itariki ya 22 Ukuboza 2010, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho Urwego ngo rukomeze imirimo ya ngombwa izaba itarakorwa na TPIR n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze cyitwa Yugosilaviya (TPIY). Ishami ry’Urwego riri Arusha ryatangiye imirimo yaryo ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Gushakisha  no gukurikirana abantu 3 batarafatwa baregwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu biri ku mwanya w’ibanze muri gahunda zihutirwa z’Urwego. Urwego kandi ubu rurimo gusuzuma ubujurire mu rubanza rwa Ngirabatware, rukaba kandi ruzaburanisha imanza rwaramuka ruregewe, ruburanishe imanza bundi bushya, ruburanishe imanza zerekeranye no gusuzugura urukiko n’izerekeranye n’ubuhamya bw’ikinyoma, cyangwa izasabiwe gusubirwamo kubera ingingo nshya zaciwe burundu na TPIR, cyangwa izo rwaciye zasabirwa gusubirwamo.

Mu yindi mirimo y’ingenzi ya MICT harimo kurinda umutekano w’abatangabuhamya batanze ubuhamya mu Rukiko no kubitaho, kugenzura uko ibihano byatanzwe n’Urukiko birangizwa, gufasha inkiko z’ibihugu zikora iperereza cyangwa zikurikirana ibyaha bifitanye isano na jenoside. Indi nshingano ikomeye y’Urwego ni ugucunga ubushyinguranyandiko bw’Urukiko hagamijwe kubumbatira inyandiko nyinshi zerekeranye n’imanza ndetse n’ubuyobozi by’ Urukiko no gutuma rubanda bashobora kuzigeraho.

Imirimo irimo gukorwa irebana n’umurage w’Urukiko no kumenyekanisha ibyo rukora

Uru rubuga rwa interineti ni umushinga wa mbere Urukiko rutangiye mu mishinga myinshi ruzakora mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kwibuka jenoside ku nshuro ya 20 no mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 20 TPIR imaze ishyizweho izizihizwa ku itariki ya 8 Ugushyingo 2014. TPIR imaze imyaka 20 irangaje imbere izindi nkiko mu kugira inararibonye yihariye mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga ikaba kandi yarashoboye kugirana ubufatanye n’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’Afurika k’ibiyaga bigari n’ab’ahandi ku isi mu guteza imbere amahame y’ubutabera mpuzamahanga  n’umuco wo kuryoza umuntu ibyo yakoze.  

Nk’uko raporo yo mu Ugushyingo 2013 yerekeranye na Gahunda yo kurangiza imirimo y’Urukiko ibigaragaza “amasomo yakuwe mu bufatanye mpuzamahanga hagati y’Urukiko n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (…)  ni ryo shingiro ry’umurage w’Urukiko kuko guterana inkunga n’ubufatanye mpuzamahanga bizakomeza kugira uruhare runini mu miyoborere y’inkiko mpuzamahanga zose n’inkiko z’ibihugu ziburanisha ibyaha mpuzamahanga”.

Kumenyekanisha ibyo Urukiko rukora no kongera ubushobozi

Urukiko rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda z’ingenzi zo kumenyekanisha ibyo rukora no kongera ubushobozi muri iki gihe rwitegura kurangiza imirimo yarwo. Mu bikorwa by’ingenzi by’iyi gahunda harimo gukwirakwiza amakuru, guhererekanya amakuru ku buryo burushijeho kuba bwiza no korohereza abantu kugera ku bukemuramanza bw’Urukiko no ku zindi nyandiko zerekeranye n’amategeko. Ibi bikorwa byo kumenyekanisha Urukiko hanze yarwo bikorerwa ahanini mu Kigo gishinzwe gutanga amakuru n’inyandiko zirebana n’imirimo y’Urukiko (Umusanzu) no mu bindi bigo 10 bishinzwe gutanga amakuru byakwirakwijwe mu ntara hirya no hino mu Rwanda. Abantu bagera ku bihumbi 65 ubu bamaze kwitabira ibi bigo bagamije kwifashisha inyandiko nyinshi zakusanyijwe n’Urukiko ku byerekeye jenoside, inyandiko zitanga amakuru ku Rukiko, inyandiko zakoreshwa mu mahugurwa, isomero no kureba amashusho ya videwo no gukoresha interineti.

TPIR ikomeje kandi guha amakuru abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’igihugu, urw’akarere no ku rwego mpuzamahanga ikoresha amamurika n’amahugurwa bigamije kumenyesha abantu ibyo ikora ndetse yanashyizeho umushinga munini ugamije gukangurira urubyiruko ibyo ikora.

Itsinda ry’Urukiko rishinzwe kumenyekanisha ibyo rukora rikomeje gushyira mu bikorwa hirya no hino mu Rwanda gahunda y’amahugurwa agamije gufasha abantu gusobanukirwa jenoside. Abantu bagera ku bihumbi 16 barimo abarimu, abanyeshuri n’abavuye ku rugerero bitabiriye aya mahugurwa.

Gahunda yo kongerera u Rwanda ubushobozi na yo irakomeje. Muri urwo rwego, mu mwaka wa 2012 TPIR yatangije umushinga wo gushyira mu Rwanda ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho rituma abantu bavugana barebana kandi batari hamwe. TPIR ikomeje kandi guha Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda inkunga mu rwego rw’ikoranabuhanga n’amahugurwa muri iki gihe yitegura gusoza imirimo yayo.

IMISHINGA ITEGANYIJWE YEREKERANYE N’UMURAGE W’URUKIKO

Kugira ngo amasomo akomeye yavuye mu byo Urukiko rwakoze mu myaka 20 ishize atibagirana, TPIR irateganya gutangiza imishinga inyuranye yerekeranye n’umurage wayo igamije kugaragaza uruhare rwayo mu guteza imbere amategeko mpuzamahanga ndetse no gufasha abantu gusobanukirwa neza ibintu by’ingenzi byagendeweho mu ikurikiranabyaha no mu miyoborere ya rumwe mu nkiko mpanabyaha mpuzamahanga za mbere zashyizweho nyuma  y’urw’i Nuremburg.

Mujye muhora mureba ahangaha ko hari ibyahindutse kuri gahunda zinyuranye zirimo gutegurwa:

  • Urubuga rwa interineti rutanga amakuru yerekeranye n’ umurage w’Urukiko
  • Inama ku mategeko mpanabyaha mpuzamahanga mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 20 TPIR imaze ishyizweho
  • Amahugurwa azakorwa n’Inkiko Mpuzamahanga ku bintu by’ingenzi bigomba gukurikizwa n’amasomo yavuye mu mirimo yazo
  • Inama ya 7 ya ba Porokireri b’Inkiko Mpuzamahanga ku mategeko mpanabyaha mpuzamahanga
  • Filimi yerekana ibyabaye
  • Igitabo gikubiyemo ibintu bikurikizwa mu kwimurira imanza mpuzamahanga mu nkiko z’ibihugu
  • Umushinga ugamije kwandika inkuru yerekeranye na jenoside
Outreach events image

Niba wifuza kugira uruhare muri iyi mishinga cyangwa kuyitera inkunga, ohereza ubutumwa aha hakurikira: ictrlegacy@un.org

Urubuga rwa interineti rwa TPIR |  Urubuga rwa interineti rwa MICT |  Kwibuka20 – Igikorwa cyo kwibuka mu Rwanda |  Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo gutanga amakuru kuri jenoside yo mu Rwanda