UWAPFUYE - BIZIMANA, Augustin (MICT-13-39)

Completed

AMAKURU Y’IBANZE KU RUBANZA

INYANDIKO Y’IBIREGO

Augustin Bizimana yarezwe muri TPIR icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’Ibikorwa binyuranyije n’Ingingo ya 3 ihuriweho n’Amasezerano y’i Jeneve n’Inyongera yayo ya II, byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994. Muri icyo gihe, Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Bizimana ashinjwa kwica no kugirira nabi abantu babonaga ko ari Abatutsi muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’iya Kigali Ngari no mu Maperefegitura ya Gitarama, Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Havugwa kandi ko, nka Minisitiri w’Ingabo, Bizimana yari afite umwanya w’ubuyobozi watumaga amategeko atanze yubahirizwa n’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, Interahamwe, Impumuzamugambi n’abandi Bahutu bitwaraga gisirikare ndetse n’abasivire bakoreshejwe mu gukora ibyo byaha cyangwa mu kubigiramo uruhare. Bivugwa ko Bizimana yategetse abo bantu kugira imyitwarire yaranzwe no gukora ibyaha no kugira uruhare mu ikorwa ryabyo.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko muri icyo gihe, mu Rwanda hose hari ibitero rusange kandi/cyangwa biri kuri gahunda byibasiraga abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi no kubera impamvu za poritike. Muri ibyo bitero, Abanyarwanda bamwe bishe cyangwa bagirira nabi abantu babonaga ko ari Abatutsi, abataravugaga rumwe n’ubutegetsi, abafitanye isano na bo cyangwa abantu babakingiraga ikibaba.

Mu Nyandiko y’ibirego, ashinjwa ibyaha bivugwa mu birego bikurikira:

Ikirego kimwe cya Jenoside (Ikirego cya 1)

Ikirego kimwe cyo Kuba icyitso cy’abakoze jenoside (Ikirego cya 2)

Ibirego bitandatu by’Ibyaha byibasiye inyokomuntu

  • Itsembatsemba (Ikirego cya 3)
  • Ubuhotozi (Ikirego cya 4)
  • Gusambanya ku gahato (Ikirego cya 5)
  • Ibikorwa by’urugaraguro (Ikirego cya 6)
  • Ibindi bikorwa birenze kameremuntu (Ikirego cya 7)
  • Gutoteza (Ikirego cya 8)

Ibirego bitanu by’Ibikorwa binyuranyije n’Ingingo ya 3 ihuriweho n’Amasezerano y’i Jeneve n’Inyongera yayo ya II

  • Ubuhotozi (Ikirego cya 9)
  • Ibikorwa by’urugaraguro (Ikirego cya 10)
  • Gusambanya ku gahato (Ikirego cya 11)
  • Ibikorwa by’ubugome (Ikirego cya 12)
  • Guhungabanya agaciro ka muntu (Ikirego cya 13)

GUSHYIKIRIZA IRMCT DOSIYE Y’URUBANZA

Ku itariki ya 1 Kanama 2012, dosiye y’urubanza rwa Augustin Bizimana yashyikirijwe Porokireri wa IRMCT.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata Bizimana n’itegeko ryo kumwimura bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kumushakisha, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho Bizimana azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko biteganywa mu Cyemezo cya 1966 (2010) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abaregwa bagishakishwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubashyikiriza inkiko zigomba kubaburanisha.

Kuri 22 Gicurasi 2020 ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT byemeje urupfu rwa Augustin Bizimana hashingiwe ku birango bidashidikanywaho by’ibisigazwa by’umurambo we muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.