MUNYARUGARAMA, Phénéas (MICT-12-09)

Completed

Hagati y’intangiriro z’umwaka wa 1993 n’itariki ya 14 Gicurasi 1994, Phénéas Munyarugarama yari afite ipete rya Riyetona Koroneri mu Ngabo z’u Rwanda (“FAR”). Ni we musirikare wari ufite ipete ryo hejuru kurusha abandi mu karere ka Bugesera, Perefegitura ya Kigali-Ngari, akaba n’umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Itariki yavutseho n’aho yavukiye

1 Mutarama 1948, Komine ya Kidaho, Perefegitura ya Ruhengeri, Rwanda

Inyandiko y’ibirego

Inyandiko y’ibirego ya mbere yemejwe n’Umucamanza wa TPIR ku itariki ya 4 Werurwe 2002.

Inyandiko y’ibirego yagenderwagaho yemejwe n’Umucamanza wa IRMCT ku itariki ya 13 Kamena 2012.

Aho urubanza rugeze

Ikurikiranacyaha ryarahagaritswe burundu.

INYANDIKO Y’IBIREGO

Phénéas Munyarugarama yarezwe jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe muri Perefegitura ya Kigali-Ngari mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 1994. Muri icyo gihe, Munyarugarama yari afite ipete rya Riyetona Koroneri mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako. Ni we musirikare wari ufite ipete ryo hejuru kurusha abandi mu karere ka Bugesera, Perefegitura ya Kigali-Ngari. 

Mu Nyandiko y’ibirego yakorewe Munyarugarama yagenderwagaho, yo ku itariki ya 13 Kamena 2012 (“Inyandiko y’ibirego”), havugwamo ko ku itariki ya 10 Mata 1994, mu kigo cya gisirikare cya Gako hazanywe abarezerivisite bagera ku icumi maze, Munyarugarama ahibereye kandi bitegetswe na we, bahabwa intwaro zo kugirira nabi Abatutsi no kubica. Hanavugwamo kandi ko abo barezerivisite baje gukoresha izo ntwaro, bagendeye ku mugambi no ku mabwiriza bya Munyarugarama, aboheje, abibashishikarije kandi abateye inkunga kugira ngo bagirire nabi cyangwa bice Abatutsi mu karere ka Bugesera, harimo no ku mabariyeri, nk’iyo kuri santere ya Gahembe (Segiteri ya Maranyundo, Komine ya Kanzenze), kuri kiriziya ya Nyamata ku itariki ya 15 Mata 1994 cyangwa hafi yayo no mu bikorwa byo guhiga Abatutsi muri Segiteri ya Maranyundo hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Mata 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo ko, hagati ya Mata n’intangiriro za Gicurasi 1994, abasirikare bo mu kigo cya Gako, abareserivisite n’abajandarume, Interahamwe n’abasivire b’Abahutu bitwaje intwaro, bagenderaga ku mugambi wa Munyarugarama n’amabwiriza ye, aboheje, abibashishikariza kandi abibateyemo inkunga, bagabye igitero simusiga, bica kandi bagirira nabi Abatutsi babarirwa mu bihumbi bari bahungiye ahantu hatandukanye harimo ibiro bya Komine ya Kanzenze (Muri Segiteri ya Nyamata), kiriziya gaturika ya Nyamata (Muri Segiteri ya Kanazi, Komine ya Kanzenze), kuri kiriziya gaturika ya Ntarama (Segiteri ya Ntarama, Komine ya Kanzenze) no ku mashuri abanza ya Cyugaro no mu bishanga bya Ntarama.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo kandi ko, muri Mata 1994, Munyarugarama, afatanyije n’abandi bantu, yohereje abasirikare bo mu kigo cya Gako, ndetse rimwe na rimwe n’Interahamwe n’abasivire b’Abahutu, kugira ngo bajye kugirira nabi no kwica Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye mu karere ka Bugesera, nko mu mugi wa Nyamata, mu kabare ko kuri santere y’ubucuruzi ya Gahembe muri Serire ya Muyange, ku Ishuri ry’ubumenyi n’ubuhinzi ryari muri Segiteri ya Mwendo, ku gasozi ka Kayumba, ku musozi wa Rebero, ku biro bya Superefe wa Nyamata no ku bitaro bya Nyamata, no kugira kandi ngo basahure imitungo y’Abatutsi.

Ikirego kimwe cya jenoside (Ikirego cya 1)

Ikirego kimwe cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside (Ikirego cya 2)

Ikirego kimwe cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside (Ikirego cya 3)

Ibirego bine by’ibyaha byibasiye inyokomuntu

  • Itsembatsemba (Ikirego cya 4)
  • Ubuhotozi (Ikirego cya 5)
  • Gutoteza (Ikirego cya 6)
  • Gusambanya ku gahato (Ikirego cya 7)

KWIMURIRA URUBANZA MU RWANDA

Ku itariki ya 28 Kamena 2012, Urugereko rwa TPIR rwategetse ko urubanza rwa Phénéas Munyarugarama rwimurirwa muri Repubulika y’u Rwanda.”

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2014, Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT, Vagn Joensen, yasabye ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gushakisha Munyarugarama, kumufata no kumushyikiriza Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda.

Nk’uko biteganywa mu Cyemezo cya 1966 (2010) cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi, ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abaregwa bagishakishwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubashyikiriza inkiko zigomba kubaburanisha.

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2022, Ibiro bya Porokireri wa IRMCT byemeje ko Munyarugarama yapfuye. Ku itariki ya 16 Ukuboza 2022, Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT, William H. Sekule, yemeje ko Ibiro bya Porokireri wa IRMCT byatanze amakuru ahagije agaragaza ko Munyarugarama yapfuye maze, haseguriwe ko urukiko rwo mu Rwanda rushobora kuzafata icyemezo cyo guhagarika burundu urubanza rwa Munyarugarama, ategeka ko ikurikiranacyaha kuri Munyarugarama muri IRMCT rihagarara burundu.