Umugandekazi Elizabeth Ibanda-Nahamya yagizwe Umucamanza wa MICT

Mechanism
Arusha, Lahe
IRMCT blue banner

Ku wa Kane, tariki ya 22 Werurwe 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize Umugandekazi, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Umucamanza w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), nyuma y’aho Umucamanza Solomy Balungi Bossa yeguriye kuri uwo mwanya.

Mbere yo kugirwa Umucamanza wa MICT, Madamu Ibanda-Nahamya yari Umucamanza mu Ishami ry’Urukiko Rukuru rw’u Bugande rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga. Kuva mu mwaka wa 2013, Madamu Ibanda-Nahamya yari kandi kuri risite y’Abacamanza b’Urwego Rwashyiriweho Urukiko Rwihariye Rwashyiriweho Sierra Leone. Madamu Ibanda-Nahamya yanakoze mu yindi myanya inyuranye yo mu rwego rw’amategeko, irimo no kuba yarakoze mu Rukiko Rwihariye Rwashyiriweho Sierra Leone kuva mu mwaka wa 2004 kugera mu wa 2008 no mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda kuva mu mwaka 1996 kugera mu wa 2004.

Byongeye kandi, Madamu Ibanda-Nahamya yabaye umushakashatsi w’Inteko yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga ry’u Bugande (Inteko), anaba Umujyanama mu by’amategeko w’itsinda ry’abagore bo muri iyo Nteko. Yagize kandi uruhare mu gutegura Itegeko Nshinga ry’u Bugande ryo mu mwaka wa 1995.