Porokireri Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye

Ibiro bya Porokireri
Arusha, Lahe
Porokireri Serge Brammertz | UN Photo/Evan Schneider
Porokireri Serge Brammertz | UN Photo/Evan Schneider

Uyu munsi, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye.

Yatangiye ageza ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi amakuru ku byerekeranye n’imanza zimuwe zivuye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, ari zo: Urubanza rw’ubujurire rwa Karadžić na Mladić n’urubanza rwa Stanišić na Simatović rurimo gusubirwamo bundi bushya.

Nyuma Porokireri yakomeje amenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibyerekeranye n’Urubanza Porokireri aburana na Turinabo na bagenzi be, ruburanishwa n’Ishami ry’Arusha. Urwo rubanza rwakomotse ku isubirishamo ry’imikirize y’urubanza rwa Ngirabatware, ubu ririmo kuba. Nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe umwaka ushize, Ibiro bya Porokireri biherutse gukorera Inyandiko y’ibirego Abanyarwanda batanu, bibakurikiranyeho icyaha cyo gusuzugura Urukiko no guhamagarira abandi bantu gukora icyaha cyo gusuzugura Urukiko, binyuze mu kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya, hagamijwe kugira ngo hakurweho ibyemezo byahamije icyaha Augustin Ngirabatware. Porokireri yavuze ati “Ibiro byanjye birashaka gutanga ubutumwa busobanutse ko abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya bacu, bazarindirwa umutekano kandi ko tuzarwanya ikintu cyose gihakana jenoside uko cyaba kimeze kose”.

Ku byerekeranye no gushakisha abantu umunani basigaye batarafatwa, barezwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Porokireri Brammertz yabwiye Inama IshinzweAmahoro ku Isi ko, mu gihe kirebwa na raporo yatanze, ibikorwa by’ubutasi n’iperereza byakozwe byageze ku bintu umuntu yagenderaho akagira icyo ageraho. Porokireri yagize ati “Kugira ngo dushobore gusoza uwo murimo y’insigarira ku buryo bwihuse bushoboka, dukeneye cyane ubufatanye bw’ibihugu.”.

Porokireri Brammertz yamenyesheje kandi Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, mu Cyahoze ari Yugosilaviya, hakomeje kurangwa ibikorwa byo gushimagiza abantu bakoze ibyaha by’intambara no guhakana ko byakozwe, anavuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri ako karere, mu rwego rw’ubutabera, ku bibazo byerekeranye n’ibyaha by’intambara, ubu buri ku rwego rwo hasi cyane ku buryo butigeze bubaho mu myaka yose ishize. Porokireri yagize ati “Ingamba nziza zifatwa zibangamirwa n’amagambo adashyize mu gaciro, avugwa n’abayobozi bahakana ibyagaragajwe, ku buryo budashidikanywaho, n’Inkiko Mpuzamahanga maze bagafata nk’intwari abantu bakoze ibyaha binyuranyije bikomeye n’amategeko mpuzamahanga”.

Hanyuma, Porokireri yavuze ko kumenya aho abantu baburiwe irengero kubera amakimbirane yabaye mu Cyahoze ari Yugosilaviya baherereye, hamwe no kumenya imyirondoro ya buri wese, ari inshingano igomba kubahirizwa mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu. Mu gihe kirebwa na raporo yatanze, Porokireri yabonanye n’abahagarariye imiryango y’abantu baburiwe irengero. Nk’uko yabibwiye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, “mu butumwa bwabo, abo bantu nta kindi basaba buri wese muri twe uretse kurushaho gukora twivuye inyuma, tukarushaho gufatanya maze tukagarurira imiryango abantu bayo baburiwe irengero”. Ku byerekeranye n’iyo ngingo, mu nama iherutse kubera i Londres, yari yateguwe n’u Bwongereza, Guverinoma zose z’ibihugu byo muri ako karere ziyemeje kongera imbaraga n’ubufatanye, no kwirinda ko icyo  kibazo cyagirwa icya poritike. .

Mu gusoza, Porokireri Brammertz yijeje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi gukorana umurava agira ati “Ibiro byanjye bishishikajwe byimazeyo no kurangiza imirimo yacu isigaye neza kandi mu buryo bwihuse, harimo no gukora iperereza ku bantu bivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya n’abasuzugura Urukiko, kimwe no kubakurikirana mu butabera”.