Perezida Meron yasoje uruzinduko rwe rwa nyuma yagiriye muri Tanzaniya nka Perezida wa IRMCT

Mechanism
Arusha
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ku itariki ya 9 Mutarama 2019, Umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rwe rwa nyuma muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya). Muri urwo ruzinduko, Perezida Meron yabonanye na Dogiteri Damas Ndumbaro, Minisitiri Wungirije wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Yabonaniye kandi, i Dar es Salaam, n’“Incuti za IRMCT”, zigizwe n’abadiporomate b’abanyamahanga bakurikiranira hafi ndetse bakanashyigikira imirimo ya IRMCT, kugira ngo baganire ku mirimo ya IRMCT.

Perezida Meron yongeye kuvuga ku kamaro ko gukomeza ubufatanye hagati ya Tanzaniya na IRMCT maze ashimira Reta ya Tanzaniya kubera ubufasha idahwema guha IRMCT. Yasabye ko ubwo bufasha bwakomeza mu gihe uzamusimbura azaba ayobora IRMCT.

Uru ni rwo ruzinduko rwa nyuma, rwo mu rwego rw’akazi, Perezida Meron yagiriye muri Tanzaniya mbere y’uko manda ye, nka Perezida wa IRMCT, irangira ku itariki ya 18 Mutarama 2019. Mbere yaho, Perezida Meron yarangije manda ebyiri ari Perezida kuva IRMCT yajyaho kandi yanabaye Perezida n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya. Umucamanza Carmel Agius azaba Perezida wa IRMCT kuva ku itariki ya 19 Mutarama 2019.