Perezida Meron araganira ku bufatanye mu by’ubutabera hagati ya IRMCT n’Inzego nyafurika n’iz’Afurika y’Uburasirazuba

Perezida
Arusha
IRMCT Arusha premises

Uyu munsi, Umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yabonanye n’Umucamanza Augustino S. L. Ramandhani, Perezida w’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa Muntu ndetse anabonana n’Umucamanza Dogiteri Emanuel Ugirashebuja, Perezida w’Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba hamwe n’Abacamanza bagize Ishami ryarwo ry’ubujurire. Izo nama zombi zabereye Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, ahari ibyicaro by’izo Nzego zose uko ari eshatu.

Muri iyo nama, hasuzumwe ukuntu izo Nzego uko ari eshatu, nk’izigize umuryango umwe w’inzego z’ubutabera mpuzamahanga zikorera Arusha, zashimangira ubufatanye hagati yazo, kubera cyane cyane ko Urukiko Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu rukoresha ibigenderwaho mpuzamahanga mu by’amategeko mu rwego rw’Afurika naho Urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba rukabikoresha mu rwego rw’akarere. Perezida Meron yavuze ko ashyigikiye ihererekanyabumenyi n’ubukangurambaga mu bayobozi b’izo Nzego eshatu z’ubutabera, ku bufatanye bw’abacamanza b’inararibonye bo mu nkiko za Tanzaniya. Nk’intambwe ya mbere, Perezida Meron yatanze igitekerezo cy’uko haba inama y’abacamanza ihuje abacamanza ba buri Rwego hamwe n’abacamanza bo nkiko za Tanzaniya, kugira ngo bakarishye ubumenyi mu byerekeranye n’amategeko mpanabyaha mpuzamahanga no mu buryo bw’igereranya bukoreshwa mu nkiko. Icyo gitekerezo cyakiriwe neza na ba Perezida b’izo Nkiko zombi kandi iyo nama izabera ku biro bishya bya IRMCT Arusha.

Ibiro bishya bya IRMCT i Lakilaki, Arusha, biteganyijwe kuzaba byuzuye muri uyu mwaka wa 2016, bigaragaza intambwe nshya Umuryango w’Abibumbye uzaba uteye mu rwego rw’ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’uwo Muryango na Arusha na Tanzaniya no mu rwego rw’ibyo umaze igihe waremeye kuhakorera. Bizaba ari inyongera y’ingenzi ku nzego z’ubutabera zikorera Arusha. Abakozi bo mu butabera, abanyamategeko baburana mu nkiko ndetse na rubanda bazajya bifashisha ibyo biro bishya mu gukora ubushakashatsi bw’ingirakamaro.