MICT yatangije urubuga rwayo rwa interinete ruvuguruye kandi rukora neza kurushaho

Mechanism
Arusha, Lahe
New website

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”) ejo rwatangije urubuga rwayo rwa interinete ruvuguruye kandi ruteye imbere kurusha urwahozeho, mu rwego rwo kugerageza gutuma abantu barushaho kugera ku makuru yayo mu mucyo. 

Nyuma y’ivugurura ryimbitse, urwo rubuga ubu rurangwa n’imiterere mishya iteye imbere ituma umuntu ava ku ipaje akajya ku yindi mu buryo bworoheje kandi bwihuse kandi akagera, bitagoranye, ku makuru yerekeye manda ya MICT, inshingano zayo n'ibikorwa byayo. Urubuga ruvuguruye rukubiyemo kandi ibintu bishya bitandukanye, birimo amakuru y’inyongera ku ipaje ivuga ku nshingano za MICT no ku gice kivugwamo abantu batarafatwa ndetse no ku ngengabihe nshya itanga amakuru y’ingenzi ku manza zimwe na zimwe.

Mu kuvugurura urubuga rwayo, MICT yibanze ku kamaro ko kugeza amakuru ku bantu bari mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosilaviya, bityo yongereye amakuru aboneka mu kinyarwanda no mu ndimi z’ikibosiniya, igikorowate n’igiseribe (“BCS”), abangikanye n’ari mu cyongereza n’igifaransa, indimi zikoreshwa mu mirimo ya MICT. Byongeye kandi, urubuga rukoresha ikoranabuhanga rigezweho rituma umuntu ashobora kugera ku makuru yose aruriho yifashishije igikoresho cyose cya eregitoroniki kigendanwa.

MICT izakomeza kunonosora uburyo butuma umubare w’abantu b’ingeri zose, unakomeza kugenda wiyongera, ugera kuri ayo makuru, ikazabigeraho ikoresheje guhora itunganya urubuga rwayo, kuruvugurura ndetse no kuzarwongeraho amakuru mashya mu bihe biri imbere.