Mechanism holds diplomatic briefing in The Hague

Mechanism
Lahe
From left to right: Prosecutor Serge Brammertz, President Theodor Meron and Registrar Olufemi Elias hold briefing for the diplomatic corps
From left to right: Prosecutor Serge Brammertz, President Theodor Meron and Registrar Olufemi Elias hold briefing for the diplomatic corps

Uyu munsi abayobozi bakuru b’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) bagiranye ikiganiro n’abadiporomate bahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cy’u Buholandi.

Muri icyo kiganiro, cyari cyitabiriwe n’abambasaderi n’abadiporomate basaga 100, Perezida Theodor Meron, Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Olufemi Elias basobanuye muri make imirimo ya MICT, banavuga ku ngamba zifatwa mu rwego rwo gutunganya, mu buryo bunoze kandi bwihuse, imirimo y’ubucamanza ikomoka ku manza zaciwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (ICTY). Abayobozi bakuru ba MICT bashimiye kandi abahagarariye ibihugu byabo kubera inkunga bitera MICT kuva ku ishyirwaho ryayo banagaragaza inzego nyinshi zikenewemo inkunga y’inyongera kugira ngo MICT ibashe gutunganya inshingano zayo mu buryo bwa nyabwo.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Meron yagaragaje imikorere mishya ya MICT, harimo n’uburyo MICT yashyizeho mu rwego rwo gutuma imirimo y'ubucamanza irushaho gukorwa mu buryo bunoze. Muri urwo rwego, Perezida Meron yavuze ko “mu gusaba ko [MICT] ikoresha abakozi bake, imara igihe gito kandi ikuzuza inshingano zayo uko bikwiye, Inama Ishinjwe Amahoro ku Isi yatumye twubaka urwego rukurikiza icyitegererezo cyihariye – kidufasha gushakisha uburyo bwo kuzuza inshingano ku buryo bunoze, kugabanya imari ikoreshwa no kudasesagura”. Perezida Meron yashimangiye kandi akamaro ko gufasha inzego z’ubutabera z’ibihugu mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana abakoze ibyaha anasobanura ko hafi 45% by’ibyemezo n’amategeko MICT yasohoye mu mwaka ushize byari byerekeranye n’ibyifuzo yagejejweho n’inzego z’ibihugu zisaba ubufasha hamwe n’ibindi byifuzo byasabaga kwemererwa kubona ibimenyetso n’amakuru by’ibanga.

Porokireri Brammertz yavuze ku mirimo y’ingenzi y’ibiro bye, harimo kuburana, mu buryo bwihuse, urubanza rumwe mu rw’iremezo n’imanza ebyiri mu bujurire i Lahe, kuvugurura no gukaza ibikorwa byo gushakisha no gufata abantu umunani barezwe na TPIR basigaye batarafatwa, no gutera inkunga inzego z’ubushinjacyaha z’ibihugu zikurikirana ibyaha mpuzamahanga byakorewe mu cyahoze ari Yugosilaviya n’u Rwanda.

Gerefiye Elias yasobanuye ibiri ku isonga mu byo Ibiro bye biteganya gukora mu mezi ari imbere, harimo gukora ku buryo MICT iba yiteguye bihagije imirimo y’iburanisha mu rw’iremezo, gushimangira inzego z’ubuyobozi bwayo, no kurushaho kunoza uburyo bwo gusigasira inyandiko n’ibindi bimenyetso bya ICTR, ICTY na MICT no korohereza ubishaka kubibona. Gerefiye Elias yanavuze ku kibazo cy’abantu TPIR yafunguye cyangwa yagize abere bacyitabwaho na MICT, agira ati “Mu gihe guverinoma ya Tanzaniya yakomeje kugira ubuntu butagereranywa yemerera abo bantu kuba bari ku butaka bwayo mu gihe hagitegerejwe ko bakwimurirwa burundu ahandi, biragaragara ko icyo ari ikibazo gisaba kugoboka abo bantu kandi kigomba kubonerwa umuti ku buryo bwuzuye”. Yarangije asaba ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye, haba mu karere ndetse n'ahandi ku isi, gufasha MICT mu gukemura icyo kibazo.