Ku biro bya MICT biri Arusha n’i Lahe harabera imurika ryiswe TPIY: Gusubiza amaso inyuma

Mechanism
Arusha, Lahe
MARS exhibition
MARS exhibition

Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwatangije imurika rito ry’ibimenyetso byatoranyijwe mu bushyinguranyandiko bw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY).

Iryo murika ryiswe TPIY: Gusubiza amaso inyuma ryateguwe n’Ishami rya MICT Rishinzwe Ubushyinguranyandiko (MARS) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ishingwa rya TPIY. Iri murika ryerekana ibintu by’ingenzi byabaye mu mateka ya TPIY mu rwego rwo kugaragaza akamaro k’urwo Rukiko n’imirimo rwakoze. Iri murika rigaragaza agace gato gusa k’ibimenyetso byinshi bibitse mu bushyinguranyandiko bwa TPIY, harimo amakopi y’amadosiye y’imanza, amafoto, inyandiko zasohowe, ibishushanyo, ibimenyetso byatoranyijwe byerekeranye n’akazi k’Ibiro bya Porokireri, n’ibimenyetso byerekeranye n’akazi k’Abavoka bunganira abaregwa.

Iryo murika rizakomeza kwerekanwa muri uyu mwaka wose wa 2018 mu cyumba cy’Ubushyinguranyandiko cyagenewe ubushakashatsi ku biro bya MICT biri Arusha no mu kirongozi ushyikiramo ucyinjira mu biro bya MICT i Lahe.

Nyuma y’aho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na TPIY zisoreje imirimo yazo, inyandiko zigizwe n’impapuro zishobora gutondekwa ku murongo ureshya na metero ibihumbi n’ibihumbi hamwe n’inyandiko za eregitoronike zibarirwa mu mamiriyoni y’amajigabayite zakomotse ku mirimo y’izo Nkiko, zamaze kwimurirwa mu bushyinguranyandiko bwa MICT. Imwe mu nshingano z’ingenzi za MICT ni ugucunga izo nyandiko, harimo ibikwa ryazo no gukora ku buryo mu gihe kirambye uzikeneye wese abasha kuzigeraho,.

Uramutse wifuza kugira ibyo ubaza cyangwa gutanga ibitekerezo kuri iryo murika cyangwa ku bushyinguranyandiko bwa MICT muri rusange, washyikirana n’Ishami rya MICT rishinzwe Ubushyinguranyandiko kuri imeyiri marsarusha@un.org (Ishami rya Arusha) cyangwa marshague@un.org (Ishami ry’i LAHE).