Itangazo rya MICT ku Cyemezo cy’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwo muri Turukiya rwahamije icyaha Umucamanza Aydin Sefa Akay

Mechanism
Arusha, Lahe
IRMCT blue banner

Ejo, Urukiko mpanabyaha rwa mbere rw’iremezo rw’Ankara muri Turukiya, rushingiye ku kirego kimwe cyo kuba mu muryango w’iterabwoba witwa FETO, rwahamije icyaha Aydin Sefa Akay, Umucamanza w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga. Yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu. MICT iributsa ko icyo cyemezo cy’urukiko mu rw’iremezo gishobora kujuririrwa no gusubirishwamo mu rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga kandi ko, kubera ibyo, imikirize y’urwo rubanza atari yo ya nyuma mu rwego rw’amategeko. MICT yumva ko Umucamanza Akay yafunguwe by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ubujurire, ko pasiporo ye yateshejwe agaciro kandi ko atemerewe gusohoka mu gihugu.

Ifatwa ry’Umucamanza Akay muri Nzeri 2016, ifungwa rye n’iburanishwa rye binyuranyije n’ihame ry’ubudahangarwa bwe bwo mu rwego rwa diporomasi bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Binyuranyije kandi n’icyemezo cyo muri Mutarama 2017 MICT yagejeje kuri Guverinoma ya Turukiya kandi itegetswe kucybahiriza. Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, yagejeje icyo kibazo ku mugaragaro ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi muri Werurwe 2017.

Perezida wa MICT, Umucamanza Meron, yavuze ko “ababajwe bikomeye n’icyo gikorwa cy’abategetsi ba Turukiya, cyabaye ubundi buryo bwo kuvutsa Umucamanza Akay uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko mpuzamahanga.” N’ubwo Perezida Meron yishimiye ko Umucamanza Akay yafunguwe by’agateganyo nk’igikorwa cyo kurengera uburenganzira bwa muntu, yavuze ko “atewe impungenge zikomeye n’uko Guverinoma ya Turukiya yakomeje kumukurikirana [Umucamanza Akay] mu nzego z’ubutabera z’icyo gihugu hatitaweho amategeko mpuzamahanga akurikizwa, bityo agahamagarira iyo Guverinoma gufata ingamba zihutirwa kugira ngo yubahirize uburenganzira bw’Umucamanza Akay bwo kurengerwa n’amategeko kandi ikemure icyo kibazo mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga”.