Itangazo ry’Ibiro bya Porokireri ku ifatwa ry’Abaregwa batanu ryabereye mu Rwanda

Ibiro bya Porokireri
Arusha
IRMCT blue banner

Ku itariki ya 3 Nzeri 2018, abayobozi b’u Rwanda bashyize mu bikorwa inyandiko zo gufata zatanzwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha maze bata muri yombi Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli. Abo bantu baregwa, uko ari batanu, bazoherezwa ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT rikorera Arusha muri Tanzaniya.

Izo nyandiko zo gufata zatanzwe n’Umucamanza wa IRMCT nyuma y’aho Inyandiko y’Ibirego yatanzwe na Porokireri wa IRMCT yemerejwe ku itariki ya 24 Kanama 2018. Iyo Nyandiko y’ibirego yagizwe ibanga, mu gihe hari hategerejwe ko Abaregwa bafatwa. Uyu munsi ni bwo yashyizwe ahagaragara, hari amakuru yasibwemo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Muri iyo Nyandiko y’ibirego yo mu rubanza rwa Turinabo na bagenzi be, havugwa ko Abaregwa, uko ari batanu, bakoze ibyaha bikurikira: gusuzugura urukiko, guhamagarira abandi bantu gusuzugura Urukiko no kurenga, babizi neza, ku mategeko yatanzwe n’Urukiko, kubangamira imirimo y’ubutabera ya IRMCT n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Porokireri avuga ko Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ku buryo butaziguye ndetse bananyuze ku bandi bantu, bahaye abantu ruswa kandi babotsa igitutu kugira ngo bivange mu buhamya bw’abatangabuhamya barindiwe umutekano mu rubanza rwa Ngirabatware. Ibiro bya Porokireri binavuga ko Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo bamenyekanishije amakuru y’ibanga yerekeye abatangabuhamya barindiwe umutekano kandi babikoze bazi neza ko binyuranyije n’ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya zategetswe na TPIR na IRMCT. Bivugwa ko Abaregwa bakoze ibyo bintu bashaka ko havanwaho icyemezo, gihamya Ngirabatware ibyaha, cyafashwe na TPIR maze nyuma kikemezwa n’Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT. Muri icyo cyemezo, Augustin Ngirabatware yahamijwe ibyaha byo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, gukangurira abantu gukora jenoside no gushyigikira ikorwa rya jenoside nuko akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 30.

Ku byerekeye ifatwa ry’abo bantu, Porokireri wa IRMCT, Serge Brammertz, agira ati:

Turashimira abayobozi b’u Rwanda kuba barihutiye gushyira mu bikorwa inyandiko zo gufata zatanzwe na IRMCT maze bagata muri yombi Abaregwa uko ari batanu. Ibiro bya Porokireri bikomeje kwishimira ubufatanye bifitanye na Bwana Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, n’abandi bayobozi b’u Rwanda.

Ibiro nyobora birashimangira ko twiyemeje kurwanya ibikorwa byose byo kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya no mu mirimo y’ubutabera kandi biri mu nshingano twahawe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye. Twiyemeje rwose gukora ku buryo hatagira ikintu kivogera imanza zose ziburanishwa cyangwa zaburanishijwe na IRMCT, TPIR na TPIY kandi, by’umwihariko, tubigeraho dukora ku buryo abatangabuhamya barindirwa umutekano. Kuba Inyandiko y’ibirego yacu yaremejwe ndetse muri iki cyumweru Abaregwa, uko ari batanu, bagafatwa, ni ikimenyetso kigaragaza neza ibyo twiyemeje”.