IRMCT yakiriye Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya

Mechanism
Arusha
IRMCT yakiriye Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya
IRMCT yakiriye Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya

Ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryarwo ry’Arusha, Nyakubahwa Madamu Francisca Pedrós Carretero, Ambasaderi wa Espagne muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.  

Abari bahagarariye inzego za IRMCT uko ari eshatu bahaye ikaze Ambasaderi Francisca Pedrós Carretero maze bamusobanurira muri make ibyerekeranye n’imirimo n’imiterere ya IRMCT kandi bashimira Reta ya Espagne inkunga idahwema gutera IRMCT n’imirimo ikora.

Ambasaderi yashimiye abahagarariye IRMCT kubera urugwiro bamwakiranye kandi yongera kubizeza ko Reta ya Espagne izakomeza gushyigikira imirimo y’ingirakamaro ikorwa na IRMCT n’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga muri rusange. Ambasaderi yashimye by’umwihariko IRMCT ukuntu igerageza kuzuza inshingano zayo ikoresheje uburyo buke ifite.

Muri urwo ruzinduko, Ambasaderi Pedrós Carretero yasuye icyumba cy’iburanisha n’isomero bya IRMCT.