Imurika ryiswe “TPIR: Gusubiza Amaso Inyuma” rirabera ku biro bya IRMCT, Arusha n’i Lahe

Mechanism
Arusha, Lahe
TPIR: Gusubiza Amaso Inyuma
TPIR: Gusubiza Amaso Inyuma

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangije imurika ry’ibintu byatoranyijwe mu bushyinguranyandiko bw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Iryo murika ryiswe TPIR: Gusubiza Amaso Inyuma ryateguwe n’Ishami rya IRMCT Rishinzwe Ubushyinguranyandiko (MARS) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ishingwa rya TPIR. Iri murika ryerekana ibintu by’ingenzi byabaye mu mateka ya TPIR mu rwego rwo kugaragaza akamaro k’urwo Rukiko n’imirimo rwakoze. Iryo murika rirerekana amakopi y’amadosiye y’imanza, amafoto, inyandiko zasohowe, ibishushanyo n’ibintu byerekeranye n’akazi k’Ibiro bya Porokireri na Gereza y’Umuryango w’Abibumbye. Iri murika rije rikurikira iryiswe “TPIY: Gusubiza Amaso Inyuma” ryerekanywe ku mashami yombi ya IRMCT mu mwaka wa 2018.

Imurika ryiswe TPIR: Gusubiza Amaso Inyuma rizakomeza kwerekanwa muri uyu mwaka wose wa 2019 mu cyumba cy’Ubushyinguranyandiko cyagenewe ubushakashatsi ku biro bya IRMCT biri Arusha no mu kirongozi ushyikiramo ucyinjira mu biro bya IRMCT i Lahe.

Nyuma y’uko TPIR na TPIY zisoje manda zazo, inyandiko zigizwe n’impapuro zishobora gutondekwa ku murongo ureshya na metero ibihumbi n’ibihumbi hamwe n’inyandiko za dijitari zibarirwa mu mamiriyoni y’amajigabayite zakomotse ku mirimo y’izo Nkiko, zamaze kwimurirwa mu bushyinguranyandiko bwa IRMCT. Imwe mu nshingano z’ingenzi za IRMCT ni ugucunga izo nyandiko zishyinguye, harimo kuzibungabunga no gukora ku buryo mu gihe kirambye uzikeneye wese abasha kuzigeraho.

Uramutse wifuza kugira ibyo ubaza cyangwa gutanga ibitekerezo kuri iryo murika cyangwa ku bushyinguranyandiko bwa IRMCT muri rusange, washyikirana n’Ishami rya IRMCT rishinzwe Ubushyinguranyandiko kuri imeyiri marsarusha[AT]un.org (Ishami ry’Arusha) cyangwa marshague[AT]un.org (Ishami ry’i Lahe).